× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuziki wibitsemo amabanga akomeye ukwiriye kumenya

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Umuziki wibitsemo amabanga akomeye ukwiriye kumenya

Zaburi ni cyo gitabo kinini cyane cyo muri Bibiliya kandi kigizwe n’indirimbo 150.

“Mu gitondo iyo maze kwitegura numva umuzika. Nakwinjira mu modoka nkumva umuzika. Iyo ndi mu rugo ndimo nduhuka, nkora isuku cyangwa nsoma, nabwo numva umuzika. Buri gihe mba numva umuzika.”​—Carla.

Ese nawe ukunda umuzika nka Carla? Niba uwukunda, iyi ngingo izagufasha kumenya ibyiza byawo, kwirinda imitego wakugushamo no guhitamo neza umuzika wumva.

Akamaro k’umuziki

Kumva umuzika twabigereranya no kurya. Kumva umuzika ukwiriye kandi ntukabye bishobora kukugirira akamaro. Ni kimwe no kurya ibyokurya byiza kandi nturenze urugero. Suzuma ibi bintu bikurikira:

Umuzika ushobora gutuma ugira akanyamuneza.

“Iyo umunsi wambereye mubi numva umuzika nkunda maze nkumva ngize akanyamuneza.”​—Mark.

Umuzika ushobora kukwibutsa ibya kera.

“Akenshi, hari indirimbo numva igahita inyibutsa ibihe byiza bya kera. Igihe cyose nyumvise ndishima.”​—Sheila.

Umuzika ushobora gutuma abantu bunga ubumwe.

“Igihe nari ndi mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova maze abateranye bose bakaririmba indirimbo isoza, nararize. Nubwo twavugaga indimi zitandukanye, iyo ndirimbo yatumye twunga ubumwe.”​—Tammy.

Umuzika ushobora gutuma ugira imico myiza.

“Kwiga gucuranga icyuma cy’umuzika bituma witoza umuco wo kwihangana no kugira gahunda. Si ibintu wahita umenya ako kanya. Nta kundi wamenya gucuranga uretse guhora ubyitoza.”​—Anna.

Zaburi ni cyo gitabo kinini cyane cyo muri Bibiliya kandi kigizwe n’indirimbo 150.

Umuziki ufite akamaro kanini cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.