Twizerimana Christopher Chance ni umusore usengera mw’itorero rya ADEPR Kibagabaga kandi ni umusore ukunda Imana cyane ndetse akaba aririmba muri korali yo kuri iri torero yitwa Goshen.
Uyu muramyi w’impano ikomeye yanatumye ahiga abandi mu gihugu hose, yavukiye mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu. Yaje kuza i Kigali mu mwaka wa 2017.
Uyu musore w’umuramyi yashyize hanze igihangano yise "Ni uwo kwizerwa", ni indirimbo iri gukora ku mitima ya benshi kandi yuzuyemo amagambo azamura ibyiringiro by’abizera.
Uyu muramyi kandi yegukanye irushanwa rya Rise And Shine World ahembwa Miliyoni 10 Frw. Mu kiganiro uyu muramyi yagiranye na Paradise yagize ati :"Uyu mwaka nitabiriye irushanwa rya Rise And Shine World (RSW Talent Hunt 2023).
Ryari rigamije kuzamura impano hano mu Rwanda tariki 21/07/2023, maze gutsinda irushanwa kuko sinari mbyiteze mbona ndatsinze sinibwiraga ko byashoboka"
"Niho nakuye support yo kuba natangira umuziki. Kuririmba nk’umuhanzi ku giti cyanjye nabigambiriye kera gusa mbura ubushobozi, nibwo habaye iri rushanwa mbasha kuritsinda.
Ubutumwa buri mu ndirimbo yanjye nabwira abantu ni uko Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira n’ibyo dutekereza.
Abefeso 3:20 (Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo). Nibyo koko ntakure habaho Imana itakura umuntu. Ikindi ni uko ijambo yavuze irisohoza uko byagenda kose.
Intego yanjye nk’umuhanzi ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo ababwumvise bakizera Kristo bagakizwa".
Iyi ndirimbo wayisanga kuri Channel ya YouTube yitwa Christopher Chance Music.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA CHRISTOPHER CHANCE
Christopher Chance ahagurukanye imbaduko