× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dani Alves wakiniye FC Barcelona na PSG akaba yarahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu, yamaze kuba Pasiteri

Category: Sports  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Dani Alves wakiniye FC Barcelona na PSG akaba yarahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu, yamaze kuba Pasiteri

Dani Alves, umwe mu bakinnyi bakomeye cyane babayeho mu mupira w’amaguru ku isi, wakiniye amakipe akomeye arimo FC Barcelona na Paris Saint-Germain, yamaze kuba Pasiteri.

Dani Alves yongeye kugarukana ubuzima bushya nyuma y’igihe yari amaze afunzwe. Uyu munyabigwi w’imyaka 41 yimitswe ku mugaragaro ngo abe pasiteri mu rusengero rwo muri Esipanye, aho aherutse kugaragara bwa mbere ari gutanga inyigisho z’iyobokamana.

Alves yari yarakatiwe igifungo azira icyaha cyo gufata ku ngufu bivugwa ko cyabereye mu kabyiniro ko muri Barcelona. Nyuma y’igihe kingana n’amezi 14 yamaze mu buroko, urukiko rwasubije inyuma icyo cyemezo, rugitesha agaciro, rwemeza ko ibimenyetso bitari bihagije, maze asubira mu buzima busanzwe.

Nyuma yo kurekurwa, uyu mugabo yahisemo gutangira kugendera ku mahame y’iyobokamana mu buryo bugaragara, atangira kujya mu materaniro ya Gikirisitu no gusangira ubuhamya n’abandi. Mu rusengero rwo mu mujyi wa Girona, ni ho yashyiriweho ibiganza, yimikwa ku mugaragaro nk’umuvugabutumwa.

Mu ijambo rye, Alves yavuze ko ibyabaye byose mu buzima bwe byamufashije kubona ubuzima bushya bwo kwegera Imana, avuga ko atazongera gufata ibintu by’ubuzima buhoraho mu buryo busanzwe.

Yagize ati: “Ni ngombwa gufata iby’Imana mu buryo bukomeye. Ndi ikimenyetso cy’uko umuntu ashobora guhinduka. Nagize isezerano n’Imana, kandi ndifuza kubaho mbereyeho iryo sezerano.”

Uyu wahoze akina inyuma ku mpande, azwi nk’umukinnyi wubatse amateka yihariye, kuko ari we wagiye wegukana ibikombe byinshi kurusha abandi bakinnyi bo ku rwego rw’isi mu bihe bya vuba: yatwaranye na Barcelona ibikombe bitatu bya UEFA Champions League, ibikombe bitandatu bya shampiyona ya Espagne, ndetse anatwarana na PSG ibikombe muri Ligue 1. Ku gihugu cye cya Brésil, yatwaranye na Selecão Copa América ebyiri ndetse na za Jeux Olympiques mu 2021.

Ihinduka ry’ubuzima bwa Dani Alves ryabaye kimwe mu bintu bitunguranye mu rugendo rwe rw’imikino n’imibereho rusange. Kubona uyu munyabigwi yambariye ubutumwa bw’iyobokamana, nyuma y’ibigeragezo bikomeye byakomye mu nkokora ubuzima bwe, byakomeje kuvugisha benshi.

Ubu yifuza gukoresha izina rye n’ubunararibonye bwe mu kugarura icyizere n’ibyiringiro ku bandi bababaye, aho avuga ko Imana yamuhaye amahirwe mashya yo kubaho ubuzima bushya.

Dani Alves wakiniye FC Barcelona na PSG akaba yarafungiwe icyaha cyo gufata ku ngufu, yamaze kwimikwa agitwa Pasiteri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.