× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dore ibyiza biri mu kuba isugi cyangwa imanzi - Bibiliya ibisobanura neza

Category: Love  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Dore ibyiza biri mu kuba isugi cyangwa imanzi - Bibiliya ibisobanura neza

Isugi cyangwa imanzi ni umukobwa cyangwa umuhungu utarakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuva yavuka.

Abenshi mu rubyiruko bumva ko kuba isugi cyangwa imanzi ari ubuturage, ubunyacyaro, ubujiji n’ibindi. Ariko hari ibyiza byihishe mu gukomeza kuba isugi cyangwa imanzi.

Imana ibona ite abantu bahitamo gukora imibonano mpuzabitsina batarashaka? Reka tuvuge ko waguriye incuti yawe impano. Ariko mbere y’uko uyimuha, agize amatsiko arayifungura. Ese ibyo ntibyakubabaza?

Noneho tekereza uburyo Imana ibabara iyo wishoye mu mibonano mpuzabitsina utarashaka. Yifuza ko utegereza kugeza ubwo uzaba umaze gushaka, ukabona kwishimira iyo mpano yo gukora imibonano mpuzabitsina. “Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, (Intangiriro 1:28).”

Imana yashyiriyeho iki gikorwa abantu babiri badahuje ibitsina babana mu buryo bwemewe n’amategeko “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe (Itangiriro 2:24).”

Aya magambo kuba umubiri umwe, yerekeza ku gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kiba hagati y’abashyingiranywe. Ntiwaba umubiri umwe n’uwo mutararyamana. Ibi bigaragaza ko iki gikorwa kitagenewe abatarashaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

None se wakora iki mu gihe ugize irari ry’ibitsina ko abantu cyane cyane abakiri bato barihorana? Mu magambo make, itoze kumenya kwifata. Kandi wabishobora. Senga Uwiteka umusaba kugufasha. Umwuka we ushobora kugufasha, ukarushaho kugira ubushobozi bwo kwifata (Abagalatiya 5:22, 23).

Jya ukomeza kuzirikana ko nta kintu cyiza Uwiteka azima abagendera mu gukiranuka bakirinda ibibi (Zaburi 84:11).

Niwumva utangiye kumva ko gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka nta cyo bitwaye, uzibuke ko bishobora gutuma udakomeza kwemerwa n’Uwiteka, bityo uzabone ko gukora icyaha utabigurana Imana.

Icyo ukwiriye kuzirikana ni uko gukomeza kuba isugi ari ibintu bisanzwe kandi bitavuze ko utameze nk’abandi. Ahubwo kwishora mu mibonano mpuzabitsina, ni byo byagutesha agaciro, bikagukoza isoni kandi bikakugiraho ingaruka.

Izo ngaruka zirimo gutwita utabiteganyije, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kumva nta kizere wifitiye, kugira agahinda gaterwa no kuryamana n’abantu benshi kandi ntimugumane;

Kutazanyurwa n’uwo muzashakana mu gihe muzaba muri muri icyo gikorwa, kwitwa indaya cyangwa umusambanyi, ikirenze byose ukaba umuntu mubi udakora ibyo Imana ishaka.

Bityo rero, ntukemere kuyobywa n’imitekerereze y’isi ivuga ko utari muzima ngo ni uko utarakora iki gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Nukomera ku busugi bwawe, bizarinda ubuzima bwawe, bikurinde ibintu byari kugutera intimba. Ikiruta byose, uzakomeza kwemerwa n’Imana.

Niba waracitswe ugakora iki gikorwa, hari uburyo bwinshi bwagufasha kutazongera kubigwamo. Niba byarakubase na bwo ntiwihebe, hari byinshi wakora ukabicikaho burundu. Uzakomeze kuba hafi Paradise, mu nkuru zikurikira uzabona ibyagufasha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.