× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ebo Noah watawe muri yombi nyuma yo kubaka “inkuge” yo guhungiramo ku munsi wa Noheri yarikoroje

Category: Pastors  »  7 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ebo Noah watawe muri yombi nyuma yo kubaka “inkuge” yo guhungiramo ku munsi wa Noheri yarikoroje

Umugabo witwa Ebo Noah wo muri Ghana, yubatse “inkuge” avuga ko ari iyo abizera bazahungiramo ku munsi wa Noheri, ku wa 25 Ukuboza 2025. Ubu yatawe muri yombi. Ese yaba yarenganyijwe?

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, hakomeje kuvugwa inkuru y’umugabo wo muri Ghana uzwi ku izina rya Ebo Noah, wavugaga ko yahawe ubutumwa bwo kubaka inkuge isa n’iyo mu nkuru ya Bibiliya ya Nowa, avuga ko izahungirwamo n’abizera ku wa 25 Ukuboza 2025, umunsi Abakristo benshi bizihizaho ivuka rya Yesu Kristo.

Mu makuru yakwirakwiye vuba aha, biravugwa ko Ebo Noah yaba yatawe muri yombi. Inzego z’umutekano muri Ghana zamutaye muri yombi biturutse ku kuba yarahahamuye abantu benshi, bakagera ubwo babyizera. Ibyo byatumye abantu benshi bakomeza kwibaza uwo Ebo Noah ari we n’icyatumye ibikorwa bye bikurura impaka ndende.

Ebo Noah ni umugabo wo muri Ghana wamenyekanye cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho yasangizaga amashusho n’amagambo avuga ko Imana yamweretse ko hazabaho umwuzure ukomeye ku rwego rw’isi, uzatangira ku wa 25 Ukuboza, akemeza ko uzamara imyaka myinshi, iri hejuru ya 3. Yavugaga ko iyo nkuge ari yo izaba igikoresho cy’agakiza ku bazaba bemeye ubutumwa bwe.

Yiyitaga umuhanuzi cyangwa umukozi w’Imana, nubwo atari azwi nk’umuyobozi w’itorero rikomeye cyangwa wemewe n’amashyirahamwe azwi y’amadini. Ibyo yavuze byatumye bamwe bamukurikira, abandi babifata nk’ibidafite ishingiro.

Amashusho yagaragazaga Ebo Noah yubaka inkuge nini mu mbaho, avuga ko igenda irangira ku kigero kinini. Yahamagariraga abantu kwitegura no kwizera ubutumwa bwe, avuga ko abazaba bari muri iyo nkuge ari bo bazarokoka.

Ibi byateje impaka zikomeye, haba mu banyedini, mu bahanga no mu baturage basanzwe. Bamwe bibukije ko Bibiliya ivuga ko Imana yasezeranye ko itazongera kurimbura isi ikoresheje umwuzure, abandi bagaragaza ko gutangaza itariki y’iherezo ry’isi bidahuye n’inyigisho rusange z’Ubukristo.

Amakuru avuga ko yaba yaratawe muri yombi yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko byaba bifitanye isano n’impungenge z’umutekano rusange, kuyobya rubanda cyangwa gutera ubwoba abaturage. Icyakora, kuri ubu nta gihamya yemewe irabigarukaho biciye mu nzego za Leta, ibyatumye ayo makuru afatwa nk’akiri mu rwego rw’ibivugwa.

Iyi nkuru ya Ebo Noah yibukije benshi akamaro ko kugenzura amakuru, gutandukanya imyemerere n’amakuru yizewe, no kwitwararika mu butumwa bukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane iyo bujyanye n’iherezo ry’isi cyangwa ibyago bikomeye.

Ushingiye kuri Bibiliya, nta wabivuga ko uyu mugabo arengana, kuko Ibyanditswe byera bigaragaza ko nta muntu n’umwe wemerewe gutangaza itariki y’iherezo ry’isi cyangwa ibyago bikomeye by’isi yose, kuko bizwi kandi byemerewe nyirabyo, ari we Uwiteka wenyine.

Yesu ubwe yavuze ko “Iby’uwo munsi n’icyo gihe nta muntu ubizi, ko n’abo mu ijuru batabizi, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Byongeye, Bibiliya ivuga ko Imana yasezeranye ko itazongera kurimbura isi ikoresheje umwuzure (Itangiriro 9:11).

Kuvuga ko hazabaho undi mwuzure wo kurimbura isi yose binyuranyije n’Ibyanditswe. Ibyo bituma ubutumwa bwe bugaragara ko budashingiye ku mahame ya Bibiliya, n’ubwo ubucamanza bwo ku isi butari ubwa Bibiliya ahubwo bukaba ubwa Leta na bwo bwamwihaniye.

Iby’uwo munsi n’icyo gihe nta muntu ubizi, kuko n’abo mu ijuru batabizi, keretse Data wenyine!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.