Kuri uyu wa Gatanu tariki 22/12/2023 hari amakuru yari yatangiye gucicikana hirya no hino avuga ko Vestine na Dorcas baba bafungiye i Burundi.
Ni inkuru yacicikanye bwa mbere biturutse kuri YouTube channel Tv y’i Burundi yitwa Waka Light TV. Muri iyi Audio ndende havugwamo ko uretse kuba bafunzwe ahubwo haba hafunzwe n’igitaramo cyabo.
Ikindi, havugwamo ko intandaro ya byose ari umuririmbyi uzwi cyane witwa Alvera Muhimbare uherutse gushyira kuri Status ye amagambo agaragaza ko aba Promoters b’i Burundi bashishikajwe no kuvuga Vestine na Dorcas aho kuvugamo abandi maririmbyi n’amatsinda y’i Burundi bazafatanya muri iki gitaramo.
Byatumye Paradise.rw iganira na Furaha Mugisha Umunyamakuru wa Paradise.rw i Burundi akaba n’umwe mu banyamakuru bakomeye cyane i Burundi. Kuri ubu ni umwe mu bantu bakurikiranye cyane urugendo rwa bariya baririmbyi dore ko ari mu bagiye kubakira ku kibuga cy’indege ndetse anatumirwa muri Press conference yabo.
Furaha Mugisha yamaganiye kure aya makuru anahumuriza abari batangiye kwiheba abamenyesha ko aba baririmbyi bameze neza. Yongeyeho ko ku munsi w’ejo hashize biriwe muri practices ndetse banitabira ikiganiro kuri Buja FM ikunzwe cyane i Burundi.
Tubibutse ko iki gitaramo cyabo kiri mu bihenze i Burundi kikaba cyanyeganyeje cyane umujyi wa Bujumbura ndetse amakuru Paradise.rw yahawe n’uyu munyamakuru avuga ko amatike yamaze gushira by’umwihariko iyaguraga ibihumbi icumi by’amarundi.
Igitaramo cya Vestine na Dorcas bamamaye mu ndirimbo "Nahawe Ijambo", "Ibuye", "Umutaka" n’izindi, kiraba kuri uyu Gatandatu italiki 23/12/2023 kuri hotel source du Nil.
Vestine na Dorcas bari kubarizwa i Burundi mu gitaramo gikomeye batumiwemo