× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ev. Dana Morey yasoje ibiterane byose byo muri Uganda asiga imitima ifungutse

Category: Ministry  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ev. Dana Morey yasoje ibiterane byose byo muri Uganda asiga imitima ifungutse

Ev. Dana Richard Morey umaze guhindura ubuzima bwa benshi ku isi yarangije ibiterane bikomeye yakoreraga muri Uganda.

Mu gihugu cya Uganda mu Turere twa Pallisa na Kamuli, hari hari kubera ibiterane bikomeye byiswe ‘Miracle Gospel Celebration’ byateguwe n’Umuvugabutumwa w’Umunyamerika Dr. Dana Richard Morey.

Habanje ibyo mu Karere ka Pallisa byatangiye ku wa Gatanu tariki ya 11 bikarangira ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024. Dana yahise akomereza mu Karere ka Kamuli gaherereye mu Burasirazuba bwa Uganda, ahatangiza ibiterane by’iminsi itatu byatangiye ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, bigasozwa ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024.

Ibi biterane byaranzwe n’amahugurwa y’abizera [Bold Faith Conference] yabaga mbere ya saa Sita agamije kubafasha gushora imizi mu gakiza, nyuma ya saa Sita hagatangwa inyigisho zigenewe abantu bose, gusengera abarwayi no gutanga impano binyuze muri tombola. Izo mpano zari zikubiyemo Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye.

Nanone byaranzwe n’ibikorwa birimo gufasha abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo, guteza imbere siporo aho basura ibigo by’amashuri byose byo mu karere kaberamo igiterane bakanabaha impano y’imipira yo gukina no guhamagarira urubyiruko kuva mu biyobyabwenge.

Dana Morey yasize izina ryiza muri Uganda. Ku kibuga cy’indege yakiranwaga urugwiro n’indabo nziza cyane, yafashije abaturage gukora amasuku ahazabera ibiterane ndetse no mu nkengero zaho, mu kugana i Kamuli ahabereye ibiterane habura umunsi umwe ngo igiterane nyirizina gitangire, abapasiteri bo mu matorero atandukanye yo muri Kamuli, bamuherekeza bari kumwe n’abantu benshi cyane bambaye nk’ingabo banafite ibyapa biriho ifoto ye yamamazaga ibi biterane.

Bamwe mu bitabiraga ibi biterane batanga ubuhamya bw’uburwayi bakize bari babumaranye igihe kirekire budakira, baragerageje kwivuza bikanga. Abandi bakoraga imirimo y’ubupfumu no kuroga barayiretse ndetse banatanga uburozi bwabo buratwikwa.

Urugero rwa hafi ni urw’umugabo witwa Moses w’imyaka 42 y’amavuko wari umaze amezi 12 yarapfuye ugutwi kw’iburyo, ariko ubu akaba abasha kumva neza n’amatwi yombi bitewe n’ibitangaza Dana Morey yakoze abifashijwemo n’Umwuka Wera.

Morey ni Umuvugabutumwa w’Umunyamerika wiyemeje kuzenguruka isi abwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Amaze kugera mu bihugu byinshi bya Afurika, ibihugu binyuranye by’i Burayi, Amerika y’Epfo, Pakisitani, u Buhinde n’ahandi hatandukanye ku Isi.

Binyuze mu ivugabutumwa akora hirya no hino ku Isi, ibihumbi n’ibihumbi bamaze kwakira agakiza, abandi barahembutse mu buryo bw’Umwuka. Yahinduye ubuzima bwa benshi binyuze mu bikorwa akora byo gufasha abatishoboye ndetse n’impano z’agatangaza atanga muri buri giterane aho nibura moto 11 zitangwa mu giterane kimwe.

Muri ibi biterane, abantu bakize indwara z’umubiri, izo mu buryo bw’umwuka n’izo mu marangamutima kandi batsindira impano zitandukanye zirimo Moto, Televiziyo, Amagare n’ibindi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.