Rev Pastor Alain Numa umwe mu bayobozi mu kigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda akaba n’umushumba mu itorero rya Shiloh Prayer Mountain riherereye i Nyamirambo, ndetse n’inararibonye muri Gospel, yahishuye byinshi ku ishoramari anahumuriza abashoramari bataratinyuka gushora imari yabo muri Gospel.
Iyo uganiriye n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na Gospel, usanga imwe mu mbogamizi nyir’izina ituma Gospel idatera imbere ari amikoro. Aha bagaragaza ko abashoramari bataribona muri Gospel.
Kimwe mu bibazo abo hanze ya Gospel bagaragaza gituma badashora imari muri Gospel ni uko usanga abafite ijambo rikomeye muri Gospel nabo bashora amafaranga yabo mu bigo bihanganye n’ibya Gospel aho kuyashora muri Gospel basanzwe banabarizwamo.
Mu minsi ishize, twaganiriye n’umwe mu bashoramari bakomeye i Kigali atubwira ko abashumba bo mu matorero atandukanye ndetse n’abapasiteri ari bo ba mbere batuma Gospel idatera imbere.
Yaduhaye urugero rw’abashumba bakomeye muri Kigali azi bafite inote zijojoba ndetse n’inganda, ariko usanga mu kwamamaza ibikorwa byabo bifashisha Radio na Television zidafite icyo zimariye ubuzima bw’Umwuka nyamara bakagombye gutanga aya mafaranga mu bitangazamakuru by’abakristo bo mu madini bayoboye.
Yakomeje ampa urugero rw’abapasiteri azi usanga bamamaza mu mikino itandukanye nk’amagare ndetse na Football nyamara bagashoye amafaranga mu bitaramo by’abahanzi ba Gospel, ku maradiyo ya Gospel ndetse n’amaterevisiyo ya Gospel.
Mu gushaka kumenya imvo n’imvano y’iyi mikorere idindiza Gospel ndetse n’icyakorwa twifashishije Rev Pastor Alain Numa nk’umwe mu bantu bafite ijambo mu ishoramari ndetse no muri Gospel, byongeye akaba akora mu kigo gikomeye.
Rev. Alain Numa akorana by hafi n’abahanzi ba Gospel ndetse arabashyigikira cyane uko ashoboye aho yanatangije irushanwa ryo kuzamura impano nshya ryitwa Stars For Jesus ryitabirwa n’abana batarengeje imyaka 16.
Aganira na Paradise.rw, Rev Alain Numa yagerageje gusubiza ibibazo bitandukanye abakunzi ba Gospel bibazaga ku ishoramari. Yatangiye agaragaza impamvu nyir’izina Minisiteri y’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana itinjiza amafaranga menshi nk’uko bikwiye.
Yagize ati "Impamvu nyamukuru ni uko intego y’ibanze y’ubu butumwa atari ubucuruzi, ahubwo ari ugukiza ndetse no kuzana abantu kuri Yesu Kristo".
Ku byerekeranye no kuba Gospel itinjiza amafaranga menshi bigendanye n’imbaraga z’umurengera ishorwamo, yagize ati "Sosiyete dukoreramo ntabwo iriyumvamo cyane abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bitewe n’uko muri iyi sosiyete bisaba ko haba harimo abantu bakijijwe bafasha abandi kumenya amahirwe ari mu gushora muri gospel".
Yakomeje agira ati: "Abantu badakijijwe bafite indi shusho bareberamo abakijijwe (abarokore) bakabona nta shoramari ryakorerwa mu bikorwa byabo ngo byunguke. Aha yahise avuga ati "Bigomba guhinduka".
Ikindi kibazo cy’ingutu yagaragaje ni uburyo abantu babarizwa muri Gospel (abaramyi) batajya bigirira icyizere (Kwitinya). Yagize ati "Usanga abaramyi batinya gukomanga mu bigo bitandukanye basaba imikoranire aho baba batinya ko bashobora gusabwa gukora ibintu bihabanye n’imyemerere yabo. Ibi bigatuma n’iyo binjiye mu mishyikirano hashyirwaho umurongo ntarengwa".
Yatanze urugero ati: "Ntabwo umuramyi yajya gusaba imikoranire na sosiyete icuruza inzoga zisindisha ngo yamamaze ibisindisha kandi bihabanye n’imyemerere ye". Kuri iyi ngingo yagize ati "Kubera ko iyo sosiyete ifite igisata gicuruza inzoga zidasindisha zigenewe abarokore, wakagombye kugirana nabo ibiganiro ariko ugasaba imikoranire idahabanya n’imyemerere yawe".
Alain Numa yakomeje akangurira abashoramari kuyoboka Gospel kuko abona hari amahirwe menshi harimo kuba uyu munsi ikurikirwa n’abantu benshi, kandi ugasanga nko mu Rwanda abantu benshi cyane ni abarokore.
Yahise asaba abaramyi kutitinya, abasaba gukomanga ahantu hose kandi abizeza gukingurirwa. Yagize ati "Mugende mubereke ko Imana yanyu yagera mu bucuruzi bwabo bakunguka, bagatunga..bagatunganirwa".
Alain Numa nk’umuntu wagize amahirwe yo kugera mu bihugu bitandukanye byateye imbere muri Gospel agaragaza ishusho y’ishoramari muri ibi bihugu. Yagize ati: "Mu bindi bihugu bo bafite indi ntambwe bamaze gutera, ari muri minisiteri y’ivugabutumwa, mu ndirimbo ndetse no mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo bitewe n’iterambere rya Gospel".
Yakomeje agaragaza ko hari ibihugu bimwe na bimwe Gospel yasize umuziki usanzwe ibi bigatuma abashoramari bashyira imitungo yabo muri Gospel bitewe n’uko umucuruzi aba ashaka kunguka, akeneye umubare munini w’abantu, akeneye kuganira n’abakiriya be ndetse agamije kubaka umurongo w’ubucuruzi (channel).
Numa yasobanuye uburyo usanga abaririmbyi bigirira icyizere bagakomanga imiryango. Yatanze urugero mu gihugu cya Kenya aho abaririmbyi bakomanga muri sosiyete icuruza telefoni yitwa Safaricom, bati "Turakorana cyangwa ntidukorana"?
Yasobanuye ko Caller Tunez ya Safaricom iri mu myanya ya mbere yinjiza amafaranga menshi kandi ugasanga amafaranga menshi ava muri Gospel. Yavuze ko ibi bituma abahanzi bamamaza binyuze muri Caller Tunez bigatuma binjiza amafaranga menshi.
Yagaragaje ko mu Rwanda usanga hari itandukaniro bitewe n’uko yaba abahanzi batamamaza binyuze muri Caller Tune ndetse n’ibi bigo by’itumanaho ntibizishyiremo imbaraga. Aha yavuze ko All Gospel Today [AGT] izaba igisubizo cy’ibi bibazo.
Ikindi nawe yagarutseho ni uburyo abacuruzi bakijikwe usanga badakunda kwamamaza muri concert z’abaramyi. Yaboneyeho gushimira abashora Imari yabo mu bitaramo bitandukanye ahamagarira abandi bafite amaduka n’inganda n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi kuyoboka Gospel ndetse no mu bitaramo bitandukanye.
Uyu mushumba yagaragaje ko Itangazamakuru rya Gospel rimaze gutera imbere rikaba riri ku rwego rwo kwamanariza abashoramari, ariko akaba ababazwa no kuba abashoramari bataryegera ahubwo bagahitamo kujya mu binyamakuru bisanzwe kandi bitarusha ibya Gospel gukurikirwa.
Rev Numa yatanze urugero ko usanga hari shene nyinshi za YouTube nyinshi zikora ibigabiro bya Gospel zikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi ijana, gusa bikaba bibabaje binatangaje ukuntu abantu bahitamo kujya kwamamaza ku maradiyo atavuze amazina atari aya gikirisito, akurikirwa n’abantu bakeya cyane.
Tuzakomeza kubagezaho ibitekerezo by’abantu batandukanye kuri iyi ngingo. Niba nawe ufite igitekerezo ushaka kutugezaho ku ngingo zitandukanye, twandikire kuri [email protected]