× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gisubizo Ministries yaririmbye "Nguhetse ku mugongo" yatangiye gusohora indirimbo zigize Album ya Kane

Category: Choirs  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Gisubizo Ministries yaririmbye "Nguhetse ku mugongo" yatangiye gusohora indirimbo zigize Album ya Kane

Yabaye indirimbo ya mbere bashyize hanze mu rugendo rw’indirimbo umunani zigize iyi Album bise “Worship Legacy Season 4” bazagenda bashyira hanze. Ni Album izumvikana mu ndimi zinyuranye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.

Iyi ndirimbo ‘Twaremwe’ basohoye igaruka cyane ku rukundo Imana yakunze umuntu ikamurema mu ishusho yayo. Bavuga ko ‘ntakindi twaremewe uretse guhimbaza Imana’.

Gatete Josh Ushinzwe itangazamakuru muri Gisubizo Ministries yavuze ko Album yabo ya kane ishushanya urugendo rw’iterambere rw’abo.

Ati “Album ya Kane tuyisobanura nko gukomeza urugendo rwacu rwo gukora indirimbo cyane kuko kuri iyi album twarakoze cyane dushyiramo itandukaniro n’izindi twakoze.”

Yavuze ko indirimbo ziri kuri album ya kane zigaruka ku rukundo rw’Imana yakunze abantu bayo ndetse ‘dushima data ku mbabazi atugirira’.

Asobanura ko bandika izi ndirimbo umunani zigize Album yabo, bari mu bihe byo gusenga, kandi bagiye bahura nk’abaririmbyi bakandika indirimbo kugeza bagiye muri studio mu kuyitunganya mu buryo bw’amashusho n’amajwi.

Gatete Josh yavuze ati “Indirimbo 8 twazanditse turi itsinda ribishimwe dukunze kwita ‘chat et music’ rishinzwe gutunganya indirimbo. Twari mu bihe bitandukanye byo gusenga cyangwa twahuye bamwe muri twe bafite ‘inspiration’.”

Indirimbo zigize iyi album zatunganyijwe na ba Producer barimo Fabrice muri studio Wave Lab na Justin muri studio yise Flex Music.

Ni album batangiye gushyira hanze nyuma y’ibitaramo bibiri baherutse gukorera mu Burundi. Iri tsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Amfitiye Byinshi’, ‘Nguhetse ku mugongo’ n’izindi.

Source: inyaRwanda.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.