× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Goma yongeye kuzuka mu buryo bw’umwuka nyuma yo kubohorwa na M23—Ubuhamya

Category: Testimonies  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Goma yongeye kuzuka mu buryo bw'umwuka nyuma yo kubohorwa na M23—Ubuhamya

Goma iri kubamo umuzuko wo mu by’umwuka nyuma y’uko hashize umwaka umwe ifashwe ndetse ikabohorwa n’umutwe wa M23.

Hashize umwaka umwe umutwe w’inyeshyamba wa M23 ufashe umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), amahoro ahita ataha mu mujyi wa Goma.

Nubwo uwo mujyi wanyuze mu bihe bikomeye by’akababaro n’ihungabana rikomeye, aho wahoraga mu bitero bya FDLR, ubu haravugwa ko Imana iri gukora umurimo udasanzwe wo kuzura imitima y’abantu.

Amakuru atandukanye aturuka ku binyamakuru nk’uko byakusanyijwe na Christian Today dukesha iyi nkuru, agaragaza ko abantu barenga 3,000 bapfuye mu gihe abarenga 700,000 bavuye mu byabo bagahunga kubera ubuyobozi bubi bwa DRC n’ibitero bya FDLR.

Ibyo bihe byakurikiwe n’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gushimutwa kw’abantu, no gufungwa kw’ibikorwaremezo by’ingenzi birimo amabanki, inkiko ndetse n’ikibuga cy’indege. Icyakora ubwo M23 yari imaze gufata byeruye Goma, amahoro yaratashye.

Musenyeri w’Abangilikani wa Goma, Martin Gordon, wavukiye mu Bwongereza, yatangaje ko muri uwo mujyi hagaragaye ububyutse bw’ukwizera kwa gikristo, aho abantu ibihumbi byinshi bahindukiriye Yesu Kristo.

Mu kiganiro yagiranye n’umuryango Church Mission Society, Musenyeri Gordon yavuze ko hari paruwasi zimaze imyaka itatu zitagerwamo n’abashumba bitewe n’umutekano muke, ariko muri uyu mwaka bakaba barashoboye kuzisura no guhumuriza abakristo.

Yagize ati: “Hari paruwasi tumaze imyaka itatu tutageramo, ariko uyu mwaka twabashije kuzigeramo, tubabwira ko batibagiranye kandi ko itorero ribitaho.”

Yakomeje avuga ko imibabaro Goma yanyuzemo yakanguye imitima y’amatorero menshi ku isi hose, bituma habaho inkunga nyinshi ziturutse ku matorero n’abantu ku giti cyabo.

Ati: “Twagize inkunga idasanzwe ku buryo mu bihe bikomeye cyane twashoboye guha buri mukozi w’itorero n’abapadiri amafaranga yo kubafasha kubaho, ndetse n’abarimu bari bamaze amezi atandatu badahembwa kubera ifungwa ry’amabanki.”

Yanavuze ko mu gihe cya Noheli, amatorero yabo yahaye imiryango 200 impano igizwe n’inkoko n’umufuka w’umuceri kugira ngo bishimane mu munsi mukuru.

Byongeye, imitwe y’iterabwoba y’aba-Islamiste na yo yifashishije iyi mvururu, ikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, by’umwihariko mu bice byamaze igihe mu ntambara.

Musenyeri Gordon yavuze ko muri ibyo bihe byose, amatorero ari yo yonyine yakomeje kwizerwa n’abaturage.

Yagize ati: “Itorero riri ku mutima wa buri mudugudu n’umuryango. Igihe intambara yatangiraga, abantu barebaga ku matorero bayasabamo ubufasha bwose bushoboka, ndetse n’icyizere.”

Yakomeje avuga ko amatorero yakoreshejwe nk’ahantu ho kwikinga, nk’aho gutangirwa inkunga, kandi ko byatumye umubare w’abitabira amasengesho wiyongera cyane.

Ati: “Abatarajyaga baza mu rusengero batangiye kuza gusengerwa, naho abajyaga baza rimwe na rimwe batangira kuza buri gihe.”

Yongeyeho ko mu mwaka wa 2025, abantu benshi bagaragaje icyifuzo cyo kubatizwa no kwemezwa mu itorero, nubwo ubuzima bugikomeye muri Goma.

Ati: “Ibihe biracyari bikomeye cyane muri Goma. Igitero cyo mu 2025 cyongereye ihungabana ku mateka y’imyaka irenga 30 y’intambara. Abantu benshi baracyahangana n’ubukene bukabije. Ariko hagati muri ibyo byose, dukomeza guhamya buri munsi ko Imana ikomeje kuba indahemuka, kandi dukomeza kuyiringira nk’izazana amahoro arambye.”

Abantu benshi bateraniye i Kibumba, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu gikorwa cyo kwamamaza ubutumwa bwiza, inyubako nshya y’itorero igaragara inyuma (Ifoto: Church Mission Society).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.