× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gospel yungutse umuhanzi w’umuhanuzi! Prosper ufatira urugero kuri Mbonyi afite impano ariko yabuze ubushobozi

Category: Artists  »  March 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Gospel yungutse umuhanzi w'umuhanuzi! Prosper ufatira urugero kuri Mbonyi afite impano ariko yabuze ubushobozi

Twizeyimana Prosper ukoresha izina rya Prophète Prosper mu muziki, ni impano nshya tuvumbuye kandi yo kwitega mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Niyo ntego yacu nka Paradise.rw yo kuba igicumbi cy’aho abanyempano mu byiciro bitandukanye baragarariza impano zabo. Abagiye bapfukiranwa, abirengagijwe, abasubijwe inyuma, abaciwe intege, abo bose turabakunda cyane ari nayo mpamvu twiyemeje kubagezaho impano itangaje iri muri Prophète Prosper.

Mu minsi ishize nibwo Prophète Prosper yatwandikiye kuri Facebook Page yacu yitwa [Paradisetpn] atubwira inkuru ibabaje y’uburyo yatereranywe n’abanyamakuru yabaga agerageje kwegera ngo abagezeyo indirimbo ze. Bamubwiraga ko afite impano rwose, ariko bakamusaba ibindi bigoye ko yahita abona. Tutabiciye ku ruhande ni amafaranga bamusabaga.

Paradise.rw yahise yiyemeza kumurika impano ye yaba hano kuri Website ndetse tuzanamushaka uganira kuri Paradise Tv kuko nta gushidikanya impano yo arayifite, akeneye amaboko yacu nk’itangazamakuru kandi anakeneye n’amaboko yawe wowe ri gusoma inkuru yacu.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muramyi ubifatanya no guhunura, yavuze ko amazina asanzwe ari Twizeyimana Prosper ariko Producer wamukoreye indirimbo ya mbere akaba yaramubwiye ko mu muziki yazajya akoresha izina rya Prophète Prosper.

Asengera muri CEPJ, yakiriye agakiza mu mwaka wa 2015. Aragira ati "Kuba mu buzima bw’agakiza mbona ari ukubaho mu buzima buhamya lmana kandi bwubaha lmana bukanayubahisha".

Avuga ko yatanjyiye kuririmba yiga mu mwaka w’amashuri abanza mu 2011, ariko yasubiragamo indirimbo z’abandi bahanzi bari bakunzwe muri ibyo bihe, hanyuma mu 2015 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo ze.

"Izo najyanye muri studio iya mbere ni iyo nise "Angirira impuhwe", iya kabiri "Siyon", iya gatatu ni "Mu bwami bwawe", izindi ziri mu bitabo ubushobozi nibuboneka nzazijyana muri studio" - Ni ko Prophète Prosper yabwiye Paradise.rw mu kiganiro twagiranye dukoresheje WhatsApp.

Yatangaje uko ahuza umuziki no guhanura, ati "Mu buzima busanzwe ndi Prophète, mu buryo mbifatanya [n’umuziki] ndabizi ko buri kintu cyose gikorwa mu gihe cyacyo, kandi kuko ari impano mfite atari ibyo nishakamo ntabwo bingora".

Kuri we abona ibintu bitatu biranga umuhanzi, "Ni ukumvira Umwuka, ni ugutanga neza ibyo lmana yaguhaye ntugabanye cyangwa ngo wongere. lbyo akoze byose bigomba kuba birimo ubwenge bw’lmana kandi akabana n’abantu bose amahoro".

Ni nde muhanzi afatiraho icyitegererezo?

Yagize ati "Umuhanzi mfatiraho urugero ni Israel Mbonyi. Ni umuhanzi ugerajyeza gukora cyane, Akora mu njyana ye kandi akora umuziki we bikumvikana ko ari impano ye ntawe yigana. lndirimbo ze kenshi zitanga ihumure bigatuma agira igikundiro cyane. lndirimbo ze zirimo ubutumwa bwiza ku buryo bugeza benshi mu gakiza.

Yasoje atangaza ko umuhanzi yakwifuza gukorana nawe indirimbo ari Jonathan. Yanavuze ku mishinga afite muri uyu mwaka, avuga ko "harimo uwo kwagura ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba rikagera kure hashoboka".

Ni umuramyi akaba n’umuhanuzi

Amaze gushyira hanze indirimbo 3

Avuga ko afite indirimbo nyinshi mu bitabo

RYOHERWA N’INDIRIMBO ZA PROPHETE PROSPER

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.