"Muri Garukana amashimwe ya 5, tuzahanurira ikirere cya 2023 , Imana izahindura ibihe amashimwe asendere".
Buri uko buri wese ageze ku mu musozo w’umwaka yakabaye afata akanya ko kwitekerezaho agatekereza ku rugendo yagize, maze akibuka neza impamvu zamutera gushima Imana kuko zirahari kandi ziruzuye. Ibi byagarutsweho n’umushumba wa Calvary Wide Fellowship, Pastor Christophe Sebagabo aho yasobanuye ndetse atanga isura kuri "Garukana Amashimwe 5".
Impfundo 4 zikomeye za Garukana Amashimwe ku nshuro ya 5
1.Nyuma yo guhanurira ikirere cya 2022, Imana igahindura ibihe igatanga uburinzi bwayo, ikabashoboza kugera kuri byinshi, bagarukanye amashimwe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa Calvary Wide Fellowship, Pastor Christophe yasobanuye mu magambo meza y’ubwenge icyo kugarukana ishimwe isobanura.
Yagize ati "Niba tuza gushima nyuma gusaba tugahabwa, dushobora no gutinda kubona igitangaza kikiri mu nzira zo gukoreka. Gushima rero birakwiriye waba wasubijwe cyangwa ntakirakoreka kuko buri ntambwe yose duteye isobanura igitangaza kugeza ku mwuka w’ubuzima ni igitangaza cyatuma tugarukana amashimwe".
2. Imana yabagejeje mu nyubako yabo habe nubwo itaruzura 100% ku ijana nk’uko bifuza ariko imirimo iracyakorwa kandi Imana yabakijeje ubukode. Naryo ni ishimwe rikomeye bafite muri uyu mwaka.
3.Kuramya no Guhimbaza ni bimwe mu bizakorwa muri iryo joro. Kuramya Imana no kuyihimbaza ni bimwe mu biri ku ntumbero (vision) aho bazaba bifatanya n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza ndetse banatumiye abahanzi ku giti cyabo.
4. "Kumenyesha abantu ko twavuye muri Dove n’aho itorero ryacu riherereye"
"Hari abantu benshi bari bagikeka ko tukiri muri Dove Hotel kuko twahasengeye igihe kinini. Abo bose bagomba kumenya ko twavuye mu bukode ubu turi mu nyubako yacu. Ahubwo cyane cyane abaturiye ku rusengero ndetse n’abatazi ko twimutse, bagomba kubimenya" - Pastor Christophe Sebagabo.
Gurukana amashimwe izitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev Dr. Antoine Rutayisire, Rev. Sunzu Paul, Ev. Musuhuke kuva Kenya, Pastor Ben na Chance. Igiterane "Garukana Amashimwe" kizaba tariki 28-31/12/2022. Kizabera ku cyicaro gikuru cy’Itorero Calvary Wide Fellowship giherereye mu Izindiro - Kimironko mu mujyi wa Kigali.
REBA IKIGANIRO N’ABANYAMAKURU KURI GARUKANA AMASHIMWE 5