× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gusasa no kutitwa ’Nzogejo’: Boys to Men yatangijwe na Rev. Alain Numa yagarutse!

Category: Ministry  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Gusasa no kutitwa 'Nzogejo': Boys to Men yatangijwe na Rev. Alain Numa yagarutse!

Abana b’abahungu bagera kuri 250 bategerejwe mu mwiherero Boys to Men watangijwe n’umuryango Equity Bridge washinzwe na Rev. Alain Numa. Uyu mwiherero ugenewe abana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 12-16.

Boys to Men ni umwiherero uzamara icyumweru, kuva ku wa 20 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2025. Mu kiganiro na Paradise, Rev. Alain Numa yasobanuye imvano y’uyu mwiherero uteganyijwe mu kwezi kwa Karindwi. Yagize ati:

“Boys to Men yaturutse ku iyerekwa Imana yampaye, inshushanyiriza ishusho y’uko umwana w’umuhungu yugarijwe n’ibibazo byinshi kuri iyi si, bimwe bikitirirwa iterambere nyamara biri kubayobya. Kubona umugabo muzima uzubaka u Rwanda mu myaka iri imbere bizagorana niba ntacyo dukoze.”

Yavuze ko umurongo ngenderwaho w’iyi gahunda ari Imigani 22:6 igira iti: “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.” Yifashishije uyu murongo, yahamagariye ababyeyi gushishikariza abana kwiyandikisha hakiri kare.

Uyu mwiherero ugenewe abana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 12-16. Mu gihe cy’iminsi 7, aba bana bazahabwa inyigisho zibanda ku ndangagaciro za Kinyarwanda, urukundo rw’igihugu, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, kwiga kwizigamira no guhanga udushya.

Biteganyijwe ko uyu mwiherero w’uyu mwaka uzarangwa n’udushya. Biravugwa ko hari abasore batamenya gusasa uburiri, aho usanga babyuka batereye amashuka hejuru bakigendera. Hari n’abandi batinya amazi bikabije, bazwi nka ’Nzogejo’ [Nzoga Ejo].

Kubera iyo mpamvu, hateganyijwe inyigisho ku mirimo yo mu rugo umuhungu agomba kumenya, harimo: Gukora isuku ku mubiri (kwiyuhagira), Gusasa uburiri, Gukora isuku mu cyumba, Ubumenyi bw’ibanze ku guteka, Guhinga, Imirimo igamije iterambere.

Rev. Alain Numa watangije Boys to Men, ni umugabo wubatse, akaba yarashakanye na Pastor Jacky Umurerwa, bafitanye abana bane. Ni umushumba mu itorero Guerison des Ames, riyobowe na Apotre Sosthene Serukiza.

Boys to Men ni kimwe mu bikorwa bya Equity Bridge umuryango udaharanira inyungu watangiye mu 2021. Ikindi, mu mwiherero hatangwa ubumenyi ku kurya indyo yuzuye nyarwanda kuko hari abana baba batayizi, bayumvana abandi.

Ibi byose bigamije gutyaza ubushobozi bw’umwana w’umuhungu kugira ngo azagire ejo hazaza heza, akurane umuco wubaka u Rwanda ndetse n’ababyeyi be.

Uyu mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya gatatu, nyuma y’uwa mbere wabaye mu 2023, ndetse n’uwa kabiri wabaye tariki 19 Nyakanga kugeza 27 Nyakanga 2024, ukakira abana 100 bari hagati y’imyaka 12 na 16 bamaze icyumweru bahugurirwa i Bugesera mu kigo Gasore Serge Foundation.

Umwiherero wa mbere wahuje abana b’imyaka 10 kugeza kuri 16, ukamara iminsi 7, ukabera i Ntarama mu kigo cya Gasore Serge Foundation. Aba bana batojwe indangagaciro z’umuco nyarwanda, ibiganiro ku kwirinda ingeso mbi no gukunda igihugu.

Muri uwo mwiherero, abana basuwe banaganirizwa na: Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, John Gasangwa, Umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries.

Mu butumwa bw’ishimwe ubwo uwo mwiherero wari usojwe, Rev Alain Numa yaragize ati: "Mwarakoze babyeyi ku bwo kutwizera, twizeye tudashidikanya ko abahungu bazagaragaza impinduka mu rugo..mu mirimo yo mu rugo, kwizigamira no kwiteza imbere,umuco nyarwanda,kwirinda no kurinda abandi kwishora mu ngeso..#BoysToMen".

Abana bitabiriye umwiherero wo muri 2024 bahawe ibiganiro n’abarimo Coach Gael Karomba, ndetse n’abaturutse muri Bank of Kigali, RNP [Rwanda National Police], MOD [Ministry Of Defense], MINUBUMWE, n’abandi.

Umwiherero wo muri uyu mwaka wa 2025 uteganyijwe kuva ku wa 20 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2025. Kwiyandikisha byaratangiye, hakaba hategerejwe abana 250.

Boys to Men yo mu mwaka wa 2023

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.