Miliyoni 8 Frw ni yo akenewe kugira ngo urusengero rwa Kacyiru SDA rwuzure, ari nayo mpamvu Bliss Family Singers Choir yateguye igiterane gikomeye kizamara iminsi ibiri cyo gukusanya iyi nkunga.
Bliss Singers Choir iteranira ku Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7 rya Kacyiru (Kacyiru SDA), yatumiye amakorali akunzwe mu gihugu mu giterane cy’iminsi ibiri cyo gukusanya inkunga y’inyubako y’urusengero. Ni igiterane cyiswe Thanksgiving & Church Building Fundraising Concert".
Bliss Singers Choir yateguye iki giterane, yabonye izuba tariki 12/06/2021, ibisobanuye ko igiye kuzuza imyaka ibiri. Igizwe n’abaririmbyi 6 b’abahanga cyane mu kuririmba. Aba baririmbyi bamaze kuzenguruka henshi babwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Ku bijyanye n’umuziki ari nawo bakoresha mu kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, bamaze gukora indirimbo 13 zirimo "Mbabarira", "Igikundiro", "Ndakomeye", "Baratsinda" ndetse n’izindi nyinshi zikomeje guhembura imitima ya benshi.
Kuri ubu aba baririmbyi bateguye igiterane gikomeye kizabera kuri Kacyiru SDA. Ni igiterane kizaba mu minsi ibiri ku Isabato ya tariki 24 Werurwe 2023 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, gisozwe bucyeye bwaho tariki 25 Werurwe 2023 kuva saa Saba z’amanywa.
Hazaba hari amakorari meza yo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7 ari yo Adonai Family choir yo muri Apace, Hope in Christ Singers yo mu Itorero rya Kicukiro centre, Tujyisiyoni Family Choir n’Abakurikiye Yesu Family Choir yo mu itorero rya Kacyiru.
Kwinjira ni ubuntu, gusa ukaza witwaje ituro ryo gushyigikira inyubako nk’uko ubuyobozi bwa Bliss Singers bwabitangarje inyaRwanda.com ducyesha iyi nkuru. Basobanuye ko batekereje gukora igiterane cyo gukusanya inkunga yo kubaka urusngero kuko "Twabitewe n’ishyaka dufitiye umurimo w’Imana".
Urusengero ruzubakwa, ni inyubako nshya, hakaba hakenewe nk’angana nibura Miliyoni 8 Frw kuko indi mirimo ibanza yakozwe kandi ikagenda neza. Bliss Singers bati "Twatangiye finisage ifite agaciro ka Million (400M Frw), nka Bliss choir turasabwa byibura Miliyoni umunani Frw (8M)".
Nyuma y’iki giterane cy’iminsi ibiri, aba baririmbyi barateganya kuzakora igitaramo cyo kumurika Album y’indirimo zabo bamaze gutunganya "tukaba turi no gutegura lunch yo kugura sonolisation ndetse tunakomeze ivugabutumwa nk’intego nyamukuru yacu".
Bliss Singers igizwe n’abaririmbyi batandatu
Uhawe ikaze muri iki giterane, kwinjira ni ubuntu