× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyaha dukora tukicecekera ngo nuko bitamenyekanye ngo bijye ku mugaragaro, tumenye ko turi kwishuka

Category: Ministry  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibyaha dukora tukicecekera ngo nuko bitamenyekanye ngo bijye ku mugaragaro, tumenye ko turi kwishuka

Umuvugabutumwa LeleDesire yasangije abantu ijambo ry’Imana ribakangurira kuva mu byaha kabone n’ubwo ibyaba bakora bihishe bitamenyekana ku karubanda. Yavuze ko abibwira gutyo baba bibeshya. Kurikira inyigisho ye:

(Itangiriro 4:1-10) 1 Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati"Mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka." 2 Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w’intama, Kayini aba umuhinzi.

3 Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka. 4 Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye, 5 maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro. 6 Uwiteka abaza Kayini ati"Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro?

7 Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka." 8 Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica.

9 Uwiteka abaza Kayini ati"Abeli murumuna wawe ari he?" Aramusubiza ati: "Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?" 10 Aramubaza ati: "Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka.

Mukundwa, Nshuti y’Imana, bidatinze dore ingaruka mbi zirenze kwemera zihise zisukira mu rubyaro rwa Adamu na Eva ari yo ngaruka yo kutemera icyaha. Nuko Kayini agirira ishyari murumuna we Abeli bimuviramo kumuvutsa ubuzima aramwica kandi Imana yari yamuburiye yuko icyaha kimubikiye aho kiri kwibunza ngo kimusumire nyamara ko agomba kukinesha.

Burya rero ishyari si ikintu, ishyari riragatsindwa n’Imana kandi koko umunyeshyari wese angana n’umwicanyi ni ko ijambo ry’Imana rivuga. Hari igihe dukora ibibi rwihishwa kandi ntibimenyekane ariko tukirengagiza cyangwa tukibagirwa ko Imana yo iba itureba aho twaba turi hose ndetse no mu nda y’isi irahareba kuko ari Imana ishoborabyose kandi imenya byose ndetse ibera hose icyarimwe.

Ibyo dukora byose (ibyaha) tukicecekera ngo nuko bitamenyekanye ngo bijye ku mugaragaro, tumenye ko turi kwishuka kuko hari umunsi udutegereje kandi uzasobanura byose bijye kumugaragaro. None rero ikibabaje ni uko tutisobanukirwa n’abo turi bo kuko mu muntu Imana yatubitsemo imbaraga cyangwa ubushobozi bwo kunesha ibyaha.

Byongeye kandi, ni kenshi dukora ibyaha tukabeshyera Satani ngo ni we wadushutse cyangwa ngo ni we wabiduteje nyamara ari twe twabikoze tukabyemera ari nta gahato, kandi ko twakagombye kubyanga ntitubikore kuko twibitsemo ubushobozi bwo gutegeka ibyaha tukabinesha. Imana idufashe.

NB: Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye kandi kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda. Ni koko ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe. Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Amen

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.