× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Horeb Choir mu muvuno mushya wo kwegereza abantu Intebe ya Kristo - VIDEO

Category: Choirs  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Horeb Choir mu muvuno mushya wo kwegereza abantu Intebe ya Kristo - VIDEO

Horeb choir Post Cepiens UR Gikondo ikomeje umuvuno mushya wo kwegereza abantu ingoma ya Kristo binyuze mu bihe byo kuramya no gihumbaza Imana bizwi nka Live Session.

Horeb Choir ni korali yiganjemo abize muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo (UR/Gikondo Campus). Kuri ubu ikomeje intambwe nziza yatangiye yo guhembura ubugingo bwa benshi binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Live Session ni uburyo bugezweho bwo gutarama hifashishijwe indirimbo zigezweho ndetse n’amakorasi. Ni uburyo bukunzwe cyane bitewe n’uko ababukora babanza gufata ibihe byo kwegerana n’Imana ndetse n’imyitozo. Ibi bituma ababonye izi ndirimbo bisanga mu kirere gishya kibagarurira ubusabane n’Imana.

Aganira na Paradise, Aaron Muragijimana umuyobozi w’iyi korali yavuze ko bahisemo kwegereza abakunzi babo Intebe y’amashimwe binyuze muri ubu buryo bwa live session. Yavuze ko iyi korali kuri ubu ishyize umutima mu kwibutsa abatuye isi urukundo rw’Imana ndetse no gukusanyiriza hamwe amashimye y’imirimo yayo ndetse no gukora kwayo.

Abajijwe impamvu bahisemo ubu buryo bwa live Session n’ubwo buhenze yavuze ko kuri ubu imitima y’abantu ikeneye kuramya binyuze mu ndirimbo abenshi basanzwe bazi zikaririmbwa mu buryo bwiza bugezweho kandi bigakorwa abaririmbyi babanje gufata ibihe byo gusenga Imana kugirango amavuta y’umwuka wera amanuke ku bazumva izi ndirimbo.

Imigambi ya Horeb Choir.

Gukora umurimo Imana yabahamagariye, kuwukorana umwete nk’abategereje kuzagororerwa.

Yavuze ko Horeb Choir kuri ubu ishishikajwe no kwamamaza ingoma ya Kristo hirya no hino yaba mu mujyi ndetse no mu cyaro hagamijwe gusohoza ibyanditswe byera (Matayo 28:19)

Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera.

Ni muri urwo rwego Horeb Choir ikomeje kwerekeza urushundura hirya no hino kuroba abantu ikaba mu gihe cya vuba yarifatanyije n’amatorero atandukanye arimo itorero rya Masizi, Itorero rya ADEPR Paroisse Gatenga n’ahandi hatandukanye hagamijwe kuzana no kugarura abantu kuri Kristo.

Kuri uyu wa Gatandatu ahagana Saa tatu za mu gitondo iyi korali yasohotse live session II igizwe n’indirimbo zibanda ku rukundo rwa Kristo. Ikaba ije isanga live session 1 kuri ubu imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 100.

Horeb Choir yatangiriye ivugabutumwa mu cyahoze cyitwa SFB mu 2007, itangizwa na bamwe mu banyeshuri bigaga muri KIST b’Abapentekoti bamaze kwimurirwa mu cyahoze cyitwa SFB, ari na ho Horeb yatangiriye mu ishyaka ryinshi ryo kumva bakora umurimo w’Imana w’uburirimbyi.

Ku ikubitiro batangiye ari abaririmbyi 15, nyuma yaho hagenda haza abaririmbyi benshi batandukanye ariko baturutse muri ADEPR, hiyongereyeho abakizwaga bakabatizwa bageze muri Kaminuza. Yakomeje kugenda yaguka, itera imbere, iza gukora indirimbo zayo (Audio & Visual).

Kuri ubu Horeb choir igizwe n’abaririmbyi barenga ijana higanjemo abarangije iyo myaka yavuzwe haruguru

NGWINO DUTARAMANE NA HOREB CHOIR

LIVE SESSION YA MBERE YARAKUNZWE CYANE IREBWA N’ABARENGA IBIHUMBI 100

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyi Choral lmana iyihe umugisha, nagiye numva ibihangano byayo mu bihe bitanduka ngasubizwamo intege m’ubugingo. Imana ikomeze yagure aba bakozi bayo kuko aho bageze mu ivugabutumwa uhita ubibona ko bagaragiwe n’ubwiza bw’lmana

Cyanditswe na: Nkurunziza Samuel   »   Kuwa 15/11/2025 12:50

Ndabakunda, mukomereze aho

Cyanditswe na: UWINEZA DEO   »   Kuwa 15/11/2025 12:34