"Uwiteka yambereye umwungeri ibyanjye ntibyarangirira muri Arsenal, Chelsea na Milan n’ubu bashobora kuba bazi ko birangirira mu ikipe y’u Bufaransa ariko Uwiteka ntazadukoza isoni".
Olivier Giroud, umukinnyi udasanzwe w’umupira w’amaguru, ariko akaba n’umugabo ukijijwe wuzuye ukwizera, yatangaje amagambo akomeye yo guhamya imbaraga z’Imana.
Mu gihe muri iki cyumweru itangazamakuru ry’Abafaransa ryasuye abakinnyi b’Abafaransa, byari ukureba morali bafite muri iki gikombe cy’isi ndetse no kureba niba bafite ukwizera n’amahirwe yo gutwara igikombe. Abakinnyi bose babajijwe ikibazo batatekerezaga ko babazwa.
Babajiwe niba bafata akanya bagasenga ku buryo bareba uko igikombe cyataha mu Bufaransa. Nubwo umubare munini mu bakinnyi usanga Islam yiganje, Le Point dukesha iyi nkuru ivuga ko n’abakristo baherekeje ikipe yabo muri Qatar.
Icyatangaje itangazamakuru ni ugusanga no kwizera k’umukinnyi Olivier Giroud ufite tatuwaji iriho icyanditswe cya Bibiliya cyanditswe mu kilatini ku kuboko.
Asobanurira itangazamakuru yavuze ko icyo cyanditswe kimaze imyaka 15 ku kuboko. Aya magambo ari muri Zaburi ya 23 "Uwiteka niwe mwungeri wanjye".
Ikinyamakuru Le Point cyanditse ko mu myaka 36 uyu mukinnyi yashimangiye ko ibibera mu kibuga, rimwe na rimwe habamo gutongana, kurwana ndetse no gushaka uko wakwandika izina utsinda ibitego.
Ikindi ni uko abakinnyi baba bafite intumbero yo gutwara za Maillot bleu. Olivier Giroud akomeza ababwira urugendo rwe mu ihataniro rwo gutwara intsinzi mu gikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya.
Yavuze ko yatangiye gukurikira Yesu, kandi ko ataricuza. Yagize ati" Bamwe batekerezaga ko ibyanjye bizarangirira muri Arsenal, Chelsea, Milan cyangwa mu ikipe y’u Bufaransa ariko kuko Uwiteka yambereye umwungeri ndacyafite forume".
Si ibyo gusa, uyu mukinnyi akunda kubwiriza bagenzi be akababwira ko "igihe tugezemo ari icyo gushingira mu buntu bw’Imana", agakunda kubasomera icyanditswe cyo mu Imigani 16: [9] Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe, Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.
Olivier Giroud yigeze kugaragara yamagana itotezwa ry’abakisitu muri Iran, Mali na Tunisie. Uyu mukinnyi w’icyamamare avuga ko yishimira umunsi umwe igihe inzozi zabaye impamo amaze kwiyegurira Imana no kubatizwa muri Yorodani.