× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibikomere duterwa no kubura ababyeyi b’abagabo bikira bite? - Kia Stephens yagaragaje umuti

Category: Love  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Ibikomere duterwa no kubura ababyeyi b'abagabo bikira bite? - Kia Stephens yagaragaje umuti

Ibikomere duterwa no kubura umubyeyi w’umugabo ni byo byatumye umwanditsi Kia Stephens yandika igitabo cya gikiristu, agaruka ku kuntu kutagirana umubano mwiza n’umubyeyi w’umugabo bitera ibikomere abana b’abakobwa.

Igitabo cy’uyu mugore Stephens cyitwa Overcoming Father Wound: Exchanging your pain for God’s perfect love, ugenekereje mu kinyarwanda, bivaga "Ibikomere by’aba papa (duterwa n’abapapa): gurana uburibwe byaguteye urukundo nyarwo rw’Imana.

Uyu mugore Kia Stephens ntiyandika gusa ibitabo bivuga ku nkuru za Bibiliya zivuga ku bagore babayeho bafite ibikomere baterwa na ba papa babo, ahubwo atanga n’inama ku bagore bafite ibikomere batewe n’ababyeyi babo b’abagabo.

Ubwo yaganirizaga umunyamakuru wa Christian Post yagize ati "Igikomere cyo kubura umubyeyi w’umugabo hafi yawe gishobora guterwa na divorce no kuba atari mu buzima bwawe bishobora guterwa nuko yabataye cyangwa yarapfuye, ihohoterwa, kubatwa n’ibiyobyabwenge, kuba yarapfuye kare, cyangwa se kuba adahari mu buryo bugaragara cyangwa bw’amarangamutima".

Stephen, umwe mu baterankunga ba iBelieve and proverbs 31 Ministries agira ati: "Sindi gushaka ko abantu bazaza gusoma igitabo cyanjye gusa cyangwa mbabwire nimugisoma muzahita mukira imibabaro mwatewe no kubura ababyeyi gusa, ahubwo inzira ya mbere ni ukumenya ukanemera ko icyo gikomere ugifite, ibindi ni gake gake, gusoma ibyagufasha hamwe n’ubujyanama ni byo bituma ugenda ubohoka, ariko ikiruta byose ni urukundo rw’Imana ruruta byose".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.