× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 3 ushobora kuzicuza imyaka myinshi mu gihe waba utitabiriye igitaramo cya Alexis Dusabe

Category: Ministry  »  19 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibintu 3 ushobora kuzicuza imyaka myinshi mu gihe waba utitabiriye igitaramo cya Alexis Dusabe

Hari ibintu bitatu bikomeye cyane umuntu ufite ubushobozi bwo kwitabira ibitaramo ariko ntabyitabire azicuza mu gihe azaba atitabiriye icya Alex Dusabe, “Umuyoboro 25 Years Concert” cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki.

Mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo igitaramo gikomeye cya “Umuyoboro 25 Years Concert” cya Alexis Dusabe kibe ku wa 14 Ukuboza 2025 muri KCEV – Camp Kigali, abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kwibaza niba koko kwitabira ari ingenzi cyane.

Nyamara, hari ibintu bitatu bikomeye ushobora kuzicuza mu gihe waba wari ufite umwanya n’ubushobozi, ukarenga ukareka iki gitaramo cy’amateka kikakunyura mu myaka y’intoki.

1. Gucikwa n’amateka y’imyaka 25 y’umurimo w’Imana

Alexis Dusabe si izina risanzwe mu muziki wa Gospel. Ni umwe mu baramyi bagize uruhare runini mu kubaka no gukomeza umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 25. Yatangiye umuziki mu 2000, atangirira ku ndirimbo "Mfite Umukunzi utuye inyuma y’ibicu".

Iki gitaramo si igitaramo gisanzwe, ni urugendo rw’amateka, ni umwanya wo kumva ubuhamya, indirimbo zagize uruhare mu gukiza imitima, no kubona imbuto z’imyaka myinshi y’ubudahemuka.

Kutacyitabira bisobanuye kuzaba umwe mu bazaba barabuze amahirwe yo kuba umwe mu bafatanyije na we kubaka amateka akomeye, aho abacyitabiriye bazaba bakubaza bati: “Wari uri he kuri Umuyoboro 25?” nawe ugasigara usubiza uti: “Sinahageze,” ukarenzaho impamvu y’urwitwazo kugira ngo ubikize. Nyamara mu mutima uzicira urubanza nta muntu ukuvugishije!

2. Gutakaza umwanya wo kongera gukomera mu kwizera

Igitaramo cya Umuyoboro 25 Years Concert giteganyijwe nk’umunsi wihariye w’amasengesho, kuramya no guhemburwa. Abaramyi nka Bosco Nshuti na Pastor Lopez wo mu Burundi bazaba bahari, buri wese azanye umuzigo w’ubutumwa n’indirimbo zifasha imitima gusubirana imbaraga.

Abenshi bazitabira bazavayo bahumurijwe, bakomejwe, abandi banakire agakiza. Kwicara mu rugo cyangwa kwihugiraho ukirengagiza uyu mwanya, bishobora kugusigira igihombo cy’igihe kirekire ku rwego rwo mu buryo bw’umwuka, cyane cyane mu gihe umwaka uri gusoza kandi benshi bifuza kuwusoreza hafi y’Imana.

3. Kwicuza kuba warasigaye inyuma mu bumwe n’iterambere rya Gospel mu Rwanda

Uyu munsi, umuziki wa Gospel mu Rwanda uri kwiyubaka ku rwego rwo hejuru binyuze mu bumwe, gushyigikirana no kubaha abamaze igihe mu murimo. Kuba abaramyi bakomeye barimo Israel Mbonyi, Liliane Kabaganza, Aline Uwera (Zahabu y’Uwiteka), Dr. Alga n’abandi barimo gutumira no gushishikariza abantu kwitabira iki gitaramo, ni ikimenyetso cy’uko ari igikorwa gifite agaciro karenze igitaramo gusa.

Kutitabira ni nko kuvuga uti: “Ibyabaye mu myaka 25 ya Alexis Dusabe ntibinshishikaje.” Nyamara, gushyigikira iki gitaramo ni ugushyigikira umurimo w’Imana, umuco wo gushimira, no gutera intambwe iganisha ku bitaramo binini biri imbere nka BK Arena na Stade Amahoro, dore ko Alex Dusabe ari ho azakomereza mu myaka itaha.

Ubwe yagize ati: “Impamvu nahisemo Camp Kigali ni uko BK Arena igira gahunda nyinshi cyane. Nahisemo Camp Kigali kugira ngo umwaka utaha nzahitemo Kigali Arena. Ubu ni Camp Kigali, ariko mu mwaka utaha mu bihe nk’ibi ngibi, ni BK Arena. Nyuma ya BK Arena nzajya muri Stade Amahoro y’i Remera. Nyuma ya Stade murumva uko bizaba bimeze.”

Aya magambo agaragaza neza ko Camp Kigali ari intambwe imwe yo gutegura gukorera ibitaramo mu zindi nyubako nini, aho Alexis Dusabe yemeza ko BK Arena ari iya mbere mu ziri imbere, hagakurikiraho Stade Amahoro, mu rugendo rwe rwo kuzamura urwego rw’ibitaramo bye no kugera ku bantu benshi kurushaho.

“Umuyoboro 25 Years Concert” si igitaramo cyo kujyamo ngo wibyinire gusa, kandi si icyo kurebera no kumvira kure, ngo nyuma uzatoragure utuvungukira ku mbuga nkoranyambaga. Ni igitaramo cyo kwitabira, kwibonamo no gufatanya na we mu kubaka amateka.

Niba uri umukunzi wa Gospel, niba warigeze guhemburwa n’indirimbo za Alexis Dusabe, cyangwa niba ushaka gusoreza umwaka mu mwuka wo gushima Imana, kutacyitabira bishobora kuba icyemezo uzicuza igihe kirekire.

Igitaramo ni ku wa 14 Ukuboza 2025 – Camp Kigali. Amatike araboneka kuri www.umuyoboro.com, kandi hari promotion ya 10% ku bishyura bakoresheje Airtel Money. Code yo kwishyuraho (Airtel Money): *797*50*2*93#, Izina ibaruyeho: East African Gospel Festival (EAGF).

Pastor Lopez ubwo yakirwaga na Alexis Dusabe i Kanombe

Ntiwemere kuba mu bahombyi kandi ufite ubushobozi!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.