× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 5 bizagukomeretsa umutima nuramuka usibye igitaramo cya Bosco Nshuti – Unconditional Love Season 2

Category: Artists  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibintu 5 bizagukomeretsa umutima nuramuka usibye igitaramo cya Bosco Nshuti – Unconditional Love Season 2

Tariki 13 Nyakanga 2025, ni itariki izasigara mu mateka y’umuziki wa Gikristo mu Rwanda, kuko hazaba igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cya Bosco Nshuti – Unconditional Love Season 2.

Ku nshuro ya kabiri, Bosco Nshuti yateguye igitaramo cyiswe “Unconditional Love”, kizabera Camp Kigali, kikazahuza ibyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana. Ariko ese, uramutse ucikanywe, ni iki cyazakubabaza nyuma yaho bikagera aho umutima wawe uremba?

Dore ibintu bitanu bizagukomeretsa umutima mu gihe cy’umwaka (ni ukuvuga kuva iki gitaramo kirangiye kugera habonetse andi amahirwe yo kuzajya mu kindi kizaba mu wa 2026 ku nshuro ya gatatu), uramutse usibye iki cya 2025:

1. Kumva abandi babara inkuru z’ibyo utabonye wari ufite ubushobozi bwo kubibona

Wari uzi ko abahanga benshi bavuga ko kwicuza icyiza utakoze, ari bibi kuruta kwicuza ibyo wakoze nabi? Hari ubwo ukora ibintu nabi kubera impamvu zitandukanye, ariko iyo utanagerageje gukora ibintu, nyuma uricuza, ukanakomereka kurushaho kuko wishinja ibyaha byinshi.

Abazacyitabira baazataha basa n’abaririmba, bavuga bati:
“Wabibonye ukuntu Aime Uwimana na Bosco Nshuti baririmbanye ‘Yanyuzeho’ live?”
Wowe uzaba ucecetse, udafite icyo wongeraho, kuko utari uhari. Uzumva umeze nk’uwahishwe byinshi, wumve utuye mu isi yawe wenyine!

2. Guhomba amahirwe yo kwakira ubutumwa bwa gikristo bukwiriye

Iki si igitaramo gusa, ni umwanya wo kwakira Ijambo ry’Imana ryuje urukundo rudashira, rizatangwa na Pastor Hortense Mazimpaka. Nuba utariyo, umutima wawe uzagira umwuma kandi wari kuhahembukira. Wari uzi ko gutungwa n’ibyo kurya gusa ari ukunyagwa zigahera? Na Yesu yarabirwanyaga!

3. Kubura amahirwe yo kumva indirimbo nshya mbere y’abandi

Bosco Nshuti yatangaje ko azaririmba indirimbo nshya zitarajya ku mbuga nkoranyambaga. Ni nka bonus igenewe abitabiriye. Uzamara igihe kinini wumva abandi bishimira indirimbo nshya azaba yararirimbye, nuzishaka utahita uzibona. Ibaze kweli?

4. Kudahuza n’amakuru agezweho mu itsinda ry’abakunzi b’umuziki wa Gospel

Abantu bazajya basangizanya amafoto, bagaruka ku buryo Ben & Chance bakoze ku mitima y’abantu, bivugira uko kwa Sinza Coffee (aho umuhanzi Jado Sinza acururiza ikawa) byabaga byoroshye kubona itike, biri kuri gahunda kandi ku gihe, ushake kugira icyo uvuga ukibure. Mbega!

Basi hamagara kuri:
0788880901 cyangwa 0788543650
Bakuzanire itike aho uri hose muri Kigali.

Ubu se koko uzifata ute nuba uri kumwe n’abantu, bagatangira kuvuga ukuntu Camp Kigali yari yuzuye imbaga? Uzaba uri mu bantu bazabaza bati: “Byagenze bite se?”, aho kubibarira abandi.

5. Kwigaya buri gihe ubonye ifoto cyangwa video y’iki gitaramo

Igihe uzajya ubona video za Bosco aririmba “Ni Muri Yesu” live, n’izindi ndirimbo ze zakunzwe, ukabibona kuri YouTube ari uduce dusa nabi, tutagaragara, cyangwa kuri Instagram abantu batwibye ahandi bakadushyira kuri konte zabo, ukabona umunezero n’amarira y’ibyishimo byari Camp Kigali, uzajya wumva umutima wawe uremetse:

“Kuki ntagiyeyo koko? Nari mfite amahirwe, ndayitesha, nirangaraho!” Birababaje pe!

Basi reka nkugire inama

Ni ibintu bitanu ariko biremereye umutima: kumva warabuze aho Imana yaganirizaga abandi, aho indirimbo zatumaga abantu bibona mu ijuru, n’aho ubushuti bushya bwatangiriye, kandi wowe utaragiyeyo, byazatuma wiheba! Unconditional Love – Season 2 si igitaramo gusa; ni igikorwa cy’umwuka, cy’ubuzima n’icy’umurage.
Inama iruta izindi, gura itike uyu munsi, atazanagushiriraho! Si byo?

Wibuke: Tariki 13 Nyakanga 2025, Camp Kigali
Itike: www.bosconshuti.com cyangwa ahatangirwa amatike (kuri www.bosconshuti.com, InyaRwanda.com Office, Samsung 250 – Mu Mujyi, Samsung 250 – Kisimenti, Camellia – CHIC, Camellia – Kisimenti, Camellia – Makuza Plaza, Sinza Coffee – Kinamba no kuri Air Watch – hafi ya Simba Town)

Uhisemo iki? Kwicuza icyiza utakoze, cyangwa kugerageza uko ushoboye!

Tuzahurireyo!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.