Nyuma yo gushyira hanze agace k’indirimbo ‘Nkurikira’ Israel Mbonyi yakoranye na Adrien Misigaro, abafana b’aba bahanzi bombi basazwe n’ibyishimo.
Bombi ni abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuva batangira gukora indirimbo. Ni bamwe mu bahanzi bafite ibigwi bitapfa gukorwa n’undi uwo ari we wese, kandi bombi bafite igikundiro mu Rwanda no mu mahanga.
Abo nta bandi, ni abaramyi babiri b’Abanyarwanda, umusore ukiri muto Israel Mbonyi utuye mu Rwanda, n’umugabo akaba n’umubyeyi Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho atuye we n’umuryango we.
Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, ku nkuta zabo za Instagram, aba bombi basogongeje abakunzi babo ku ndirimbo nshya bagiye gushyira hanze mu gihe cya vuba. Ni indirimbo bahaye izina rya ‘Nkurikira,’ ikaba yishimiwe n’abatari bake.
Israel Mbonyi yaherukaga mu ndirimbo Sikiliza yasohotse ku wa 10 Gashyantare 2024, ikaba yasaga n’ihanganye na ‘Niyo Ndirimbo’ Meddy yafatanyije na Adrien Misigaro yasohotse ku wa 15 Mutarama 2024, kuko zirebwa ku muvuduko umwe. Nubwo zitasohotse ku munsi umwe, zombi zimaze kurenza miriyoni 6 z’abazirebye kuri YouTube.
Indirimbo izava hagati y’aba bahanzi itegerezanyijwe amatsiko, dore ko bombi baheruka gukora ama hits. Abenshi mu bafana bagize bati: “Si nge uzarota isohotse.”
Israel Mbonyi na Adrien Misigaro