× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuvugabutumwa Gikundiro Josiane uzwiho gukunda Israel Mbonyi yinjiye mu muziki

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuvugabutumwa Gikundiro Josiane uzwiho gukunda Israel Mbonyi yinjiye mu muziki

Gikundiro Josiane yamaze kwiyongera ku rutonde rw’abavugabutumwa bafatanya kubwiriza ijambo ry’Imana n’ubuhanzi.

Tariki ya 05/12/2025 ni bwo uyu muvugabubumwa yatunguye abakunzi be abasangiza igihangano yise "Nipe Musada". Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, uyu muvugabutumwa yaganiriye na Paradise.

Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo "Nipe Musada".

Ubwo yabazwaga ku butumwa yashakaga gutambutsa mu ndirimbo nshya, yagize ati: "Nashakaga gutambutsa ubutumwa bw’uko ubufasha bw’abantu bujya bushira, inshuti, imiryango, bijya bishira, dukwiye guhamagara mu Ijuru Imana idashirirwa ikaba ariyo Itabara.

Imvano yo gusohora indirimbo ya 1 mu rurimi rw’igiswahili.

Kuri iyi ngingo yagize ati: "Ni revelation nagize, mvuye kuzana indi ndirimbo mfite yitwa "Niwe womora", nicaye muri salon numvise ijwi rindirimbiramo ngo ubufasha bw’abantu burarangira wowe tabaza Imana niyo idashirirwa iragutabara kandi iza mu rurimi rw’igiswahili."

Inzozi zo gukorana indirimbo na Israel Mbonyi

Abahanzi hafi ya bose iyo uganiriye nabo usanga bafite indoto zo kuzakorana indirimbo na Israel Mbonyi. Si abagitangira gusa ahubwo n’abamaze igihe mu muziki. N’ikimenyimenyi abarimo Serge Iyamuremye, James & Daniella, Gentil Misigaro n’abandi bamaze guhurira mu ndirimbo na Mbonyi.

Abajijwe umuhanzi w’inzozi ze yifuza kuzakorana nawe indirimbo, Josiane yagize ati: "Mvugishije ukuri ngize umugisha nkabona amahirwe yo gukorana indirimbo na Israel Mbonyi, umutima wange wakuzura umunezero."

Umuramyi Josiane yavuze ko akunda kubi indirimbo "Yebo". Ati: "Yebo ni indirimbo nziza yo gusaba Imana ubufasha ndetse yuzuyemo gushimangira ko Vestine na Dorcas bafitiye Imana icyizere aho bayisabaga bati: "Ntuzadutenguhe".

"Nubundi isomo nakuye muri iyi ndirimbo n’uko Imana yakinze umuryango ntawawukingura niyo mpamvu mu byo duhura nabyo byose Imana niyo ifite urufunguzo dukwiye kuyisenga, kuyisaba, ngo iturengere."

Gikundiro Josiane ni umwe mu bavugabutumwa beza bakunzwe cyane. Atuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Uyu muvugabutumwa usengera mu itorero rya ADEPR afite umwihariko mu rugendo rwe rwo kuririmba dore ko atangiye kuririmba ku giti cye atarigeze aririmba muri korali akaba amaze igihe kirekire yarirunduriye mu kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bw’ijambo ry’Imana. Mu ntangiriro za 2025 nibwo yinjiye mu buhanzi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.