Ifoto y’umunyamakuru Esca Fifi n’umuhanzi Israel Mbonyi, yakunzwe n’abantu batandukanye cyane cyane ku rubuga rwa Twitter, benshi barisanzura cyane.
Ku bakunzi b’umuziki wa Gospel cyane cyane abakoresha Twitter, bari kubona cyane ifoto ya Israel Mbonyi n’umukobwa witwa Esca Fifi usanzwe ari umunyamakuru wa Gospel ndetse n’Imikino kuri Radio & Tv10. Ni ifoto yakunzwe cyane nk’uko bigaragara mu bitekerezo biri kuyitangwaho.
Uwiyise Dr. Cishwaha yanditse kuri Twitter ati "Tubonye undi mukobwa wasenze ’Imana’ itari bayari". Benshi bahise batanga ibitekerezo byinshi kuri aya magambo yanditse ndetse n’ifoto y’aba bakozi b’Imana. Gusa buri umwe watanze igitekerezo, usanga yari agamije gusetsa abantu.
Uwitwa Icecekere ati "Sha uyu nawe yaba yararaye ku marembo yijuru pee". Uwimbabazi ati "Sha nibyo peee, yasenze itari bayari, ubundi abandi bana basengera he?"
Tentasiyo yisanzuye cyane ati "Ariko buriya Mbonyi ntanywa byeri". Gisingeri ati "Wwooowww!!! Mbega couple yaba ari nziza wee y’abakozi b’Imana kabisa Fifi Esther, Israel Mbonyi mugire mubivuge neza rwose abantu twinywere imitobe pe".
Uwitwa God’s Kid yagaragaje ko azi neza Fifi, ati "Uyu mu baby ararenze ubumuntu buba muri we nta wundi mukobwa wabusangana muriyi Kigali, ahubwo Israel Mbonyi amushyize amago byashimisha Imana nanjye ubizi neza ko ari umukobwa wujuje byose mu kuba yaba umugore mwiza kuri we"
Inkomoko y’iyi foto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ni iyihe?
Iyi foto ya Israel Mbonyi na Esca Fifi yafatiwe muri Intare Conference Arena kuwa 19 Gicurasi 2023 nyuma y’igitaramo Israel Mbonyi yari amaze gukora mu rwego rwo gufata amashusho y’indirimbo zigize Album ye ya gatanu azamureka mu mpera z’uyu mwaka.
Ubwo yari amaze kuganira n’abanyamakuru, Israel Mbonyi yasabwe n’abanyamakuru batandukanye kwifotozanya. Mu bafashe ifoto n’uyu muramyi harimo na Esca Fifi wa Tv10. Ifoto yamamaye cyane ni iya Esca Fifi na Israel Mbonyi bitewe n’impamvu tugiye kugarukaho.
Esca Fifi yavuze ko yifotoje iyi foto ananiwe cyane, birashoboka ko ariyo mpamvu yegamye kuri Mbonyi
Esca Fifi niwe ubwe washyize hanze bwa mbere iyi foto, ayinyuza ku mbuga ze zirimo na Instagram. Yashyizeho amafoto abiri bari kumwe, ariko iyakunzwe cyane ni iyo agaragara yegamye kuri Mbonyi, amufashe ku rutugu. Ni ifoto iryoshye cyane kuyireba.
Munsi yayo mafoto, Fifi yanditse ati "Happy Birthday man of God Israel Mbonyi. Imana ikomeze iguhe imbaraga zo gukomeza gukora neza icyo yakuzaniye kuri iyi si". Yabaye nk’ukomoza ku kuntu agaragara kuri iyi foto yegamye kuri Mbonyi, ati "Ariko uburyo nari naniwe bisobanurwa n’ukuntu narebaga".
Mu kanya gato cyane iyo foto yegamye kuri Mbonyi yahise isamirwa hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Mu bayibonye, hari abaketse ko aba bombi bari mu rukundo, kandi nyamara nk’uko twabisobanuye hejuru, bifotoje bisanzwe nta kindi kiribi inyuma.
Icyakora abantu batije umurindi kwamamara kw’iyi foto harimo na ba nyiri ubwite. Impamvu ni uko Fifi ubwe ari we washyize hanze aya mafoto, kandi koko nta kibazo cyayo kuko ni meza kandi bombi hahuriye mu murimo w’Imana, bakaba n’abavandimwe muri Yesu Kristo.
Amaze kubona ko yasakaye hose, Israel Mbonyi yongereye uburyohe bw’iyi foto. Mu rwenya rwinshi, yanditse ku rubuga rwa All Gospel Today ruhurirwaho n’ibyamamare byinshi muri Gospel ati "Save the date", arenzaho emoji z’umuntu useka cyane. Ako kanya, ikiganiro cyahise gishyuha.
Kuri Twiter hahiye!!!
Indi foto ya Esca Fifi na Israel Mbonyi
Fifi arsabana cyane, hano yari kumwe na Tom Close
Esca Fifi ni umunyamakuru w’umwuga wubatse izina muri Gospel
Esca Fifi hamwe na mugenzi we Frodouard ukora kuri Paradise.rw
nawamenya ibya basore ni nkumi