Umuhanzikazi ukundwa na benshi mu bakunda umuziki usanzwe, Marina Deborah wamamaye mu ndirimbo no mu nkuru z’urukundo, yavuze ko akiri isugi, akaba yarabifashijwe n’uko afata umubiri we nk’urusengero rw’Imana.
Marina yatangaje ko impamvu kugeza ubu akiri isugi ari uko afata umubiri we nk’urusengero rw’Imana agomba kubaha no kurinda. Ibi yabivuze nyuma yo gutanga umwanya ku rubuga rwa Instagram aho yemereye abamukurikira kumubaza ibibazo bitandukanye, umwe akamubaza niba ari isugi.
Muri ibyo bibazo, umwe mu bamukurikira yamubajije ati “Kuki kugeza ubu ukiri isugi?” Marina ntiyazuyaje, ahita asubiza mu magambo make agira ati “Kubera ko umubiri wanjye ari urusengero rw’Uwiteka.”
Iri jambo ryakiriwe neza na benshi, bamwe bamushimira ku guhagarara ku ndangagaciro ze no kudaterwa isoni no kugaragaza aho ahagaze mu bijyanye no kurinda umubiri we.
Ibyatangajwe na Marina byabaye isomo kuri benshi, by’umwihariko abakobwa bakiri bato, aho bigaragara ko bishoboka gukomeza kubaha Imana no kurinda umubiri nk’impano yayo, nubwo isi yo yaba ibibona mu buryo bwayo, aho ikomeza kubyutsa ibishuko n’igitutu ku bakiri bato.
Marina yabereye urugero abakobwa bahisemo inzira yo kwitandukanya n’ibibashuka, bagaharanira gushimisha Imana mbere ya byose, baha agaciro imibiri yabo igereranywa n’insengero, nk’uko bivugwa mu murongo wo muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Abakorinto 6:19-20, utanga inama “Ko imibiri yacu ari insengero z’Umwuka Wera uba muri twe.”
“Kubera ko umubiri wanjye ari urusengero rw’Uwiteka.”― Marina ahamya igituma akomeza kuba isugi
Marina yatangaje benshi ahamya ko akiri isugi