Urukundo ni rwiza kandi nta muntu utarugira. Bibiliya ivuga ko urukundo rudashira, bityo no kuva mu rukundo kuko ubona ko nta ho rugana na byo ni urukundo, kuko uba wirinda gukomeza kubabara no kubabaza uwo muri kumwe. Urukundo tugiye kuvugaho ni uruba hagati y’abadahuje igitsina, rwa rundi ruvamo imiryango.
Muri ibi bintu bigera kuri 15, abahanga bavuga ko 5 muri byo byaguha umwanzuro wo kuva mu rukundo, kuko iyo urugumyemo uba wikururira umubabaro kandi ukagaragara nk’umuntu utikunda cyangwa ngo akunde ahazaza he.
1. Urukundo rubamo ugushwana cyane bya hato na hato
Gushwana bibaho, ariko niba mushwana uyu munsi, ejo bikaba uko, ejobundi na bwo bikongera, uzatangire gutekereza witonze. Ese iyo mwashwanye bigenda bite? Kubwirana amagambo mabi no kurwana ni byo bibaranga? Hari ubwo mu gihe cyo gushwana abantu babwirana amagambo akomeretsa, baziyunga ntapfe kubavamo.
Niba ari uko bimeze, ubitekerezeho. Uru rukundo rutuma wumva utazi niba wishimye cyangwa ubabaye. Ureba ibyiza ukumva utaruvamo, wareba ibibi ukumva waruvamo.
2. Iby’ingenzi byarangiritse
Urukundo, ukuri, kwizerana, guhana umwanya, kudacana inyuma no gukundana cyane (urukundo rwinshi) byarangiritse. Niba wujuje bitatu muri ibi bitanu, urukundo rwawe si urwo kugumamo.
Ikiza ni uko watangira kubitekerezaho neza, ukareba icyo gukora.
Nta muntu ukwiriye kukubeshya, kugusuzugura no kugusuzugura kandi yitwa umukunzi wawe. Umuntu utagukunda ngo ubibone, uguca inyuma, utaguha umwanya, uwo ni uwo kukubabaza. Ukwiriye ibyiza, niba wikunda wikomeza kwizitira, wiha urukundo rutari rwiza.
3. Ukumbura cyane ahahise
Kubera ibibazo byinshi biba mu rukundo rwawe no kubona ko rugenda rugabanuka, ibihe byiza mwagiranye bikubuza gufata umwanzuro wo kuruvamo, kuko uba wizeye ko hari umunsi bizasubira nka mbere. Niba ari uko bimeze, nta mahoro uzagira, kuko niba uzi ko ukora byose usabwa mu rukundo ngo rube rwiza ariko bikaba imfabusa, menya ko uwo mukundana we yanga kubikora abizi.
Iki gihe wiyibutsa ahashize ngo wirengagize ibibi biri kuba uyu munsi. Wasanga ibyo yagukoreraga afite undi ari kubikorera.
4. Urasuzugurwa
Umukunzi wawe ahora aguserereza mu bintu bibi, akaguc integer buri gihe yabyise urwenya. Uramuhamagara ntagufate, ntakubwire n’impamvu. Uramwandikira ntagusubize, ugasanga ahugiye kuri terefoni yakwimye umwanya? Iyo bimeze bityo wumva udakunzwe, ukumva usuzuguwe? Ese wabibwiye umukunzi wawe yanga kubikosora? Niba ari uko bimeze, icyiza ni uko wabitekerezaho.
5. Urahohoterwa
Akubwira amagambo mabi? Aragukubita? Niba ari uko bimeze, ubitekerezeho, kuko abahanga bavuga ko iyo ukoze ikosa uwo wita umukunzi wawe akagukubita cyangwa akagukomeretsa mu magambo, ngo ahanini ntibiba bitewe n’ikosa ukoze, ahubwo biterwa n’uko agufata.
Yumva ko nta gaciro ufite, akumva ko kugukubita ubikwiriye. Bitekerezeho, ese ukwiriye kubwirwa nabi cyane, ugakubitwa cyangwa ukabangamirwa mu bundi buryo ku bw’ikosa ukoze? Cyangwa kuko uri umuntu mukuru, hari ubundi buryo mwabikemuramo? Niba yaragukubise nubwo yaba inshuro imwe, yaragusuzuguye, agutera kumutinya n’ihungabana.
6. Akwitegaho ibintu by’umurengera
Yagufashe nk’umuterankunga we. Akantu kose agizeho ikibazo ni wowe akabwira, kandi ukagashoramo amafaranga, ku buryo umuhakanira mugashwana. Ibaze uti bihagaze simbikore byagenda bite?
7. Icyo ukoze cyose urisobanura
Hari ubwo utinya kubwira umukunzi wawe ibyo urimo, kuko usanga akenshi icyo ukoze cyose kimubangamira. Ikibazo si wowe kandi si we, ahubwo ikibazo ni uko mudahuje. Wasanga adakunda abantu bitwara nkawe ariko akaba yumva agukunze.
Niba rero akubwira ko uri mu makosa kuri buri kimwe ukoze, ni uko yifuza kuguhindura uko ashaka kandi ntibyashoboka. Ukeneye umuntu utuma uba wowe, akagukosora ku ikosa, apana ku byo yumva ko bimubangamira byose.
8. Ntiyita ku marangamutima yawe
Iyo umubujije gukora ikintu kigaragara nk’ikosa, wenda nko gufata nabi no kuvuga nabi inshuti zawe, akwima amatwi ntabikosore. Niba atajya yemera ubusabe bwawe, uzaruvemo.
9. Ureba couple (abakundana) z’abandi ukifuza ko iyawe yamera nka zo
Iki ni ikimenyetso cy’uko uru rukundo ukwiriye kuruvamo. Hari ubwo wicara ukavuga uti uwampa umukunzi nk’uwa kanaka, cyangwa ukavuga uti icyampa umukobwa/umuhungu ufite umutima nk’uw’umukunzi wa kanaka, wenda isura ikaba iy’uyu? Niba usubije yego, menya ko watinze kuruvamo.
10. Ukumbuye ubuzima bwo kubaho udafite umukunzi
Niba ufite umukunzi ariko ukumva akubangamira, udashaka kubaho mu buzima nk’ubwo urimo wita ko ari ubw’urukundo, ukumva ukumbuye kubaho nta muntu mukundana, menya ko watinze kuruvamo. Urukundo nyarwo rutuma wibaza uti harya utaraza nabagaho nte? Ukumva warabagaho nabi. Ntirutuma wumva ko kubaho udakundana ari byo byiza.
11. Utinya kubwira inshuti n’umuryango umukunzi wawe
Hari ubwo umukunzi wawe aba yitwara nabi, cyangwa akaba akubabaza, ku buryo utinya kumwerekana. Niba nawe bikubaho, ukaba ubihirwa n’inkuru z’urukundo kandi nawe ururimo, ukaba utinya kuratira abandi umukunzi wawe, ruvemo. Ese hari amagambo yakubwiye, ku buryo wowe uyabwiye undi muntu utamukira? Ruvemo.
12. Uhora ubabaye ariko ugatinya kuruvamo
Umukunzi wawe yakwishe mu mutwe, akubwira ko numwanga utazabona undi nka we? Niba ari uko ubibona, ukaba wumva waruvamo ariko ntubikore, kutabikora kandi bikurimo ryo ni ikosa rikabije. Nta bwo ari we kamara, nimutandukana uzabona undi kandi agukunde cyane. Kumva ko agiye utabona undi nka we kandi akubabaza, igihe kinini uhora ubabaye, iyo ni indwara yaguteye ukwiriye gukira.
13. Ntakikubwira gahunda ze
Ushobora kumara igihe kinini utazi ibyo umukunzi wawe arimo, yanarwara ntabikubwire, yakora ingendo ndende ukabibwirwa n’abandi? Niba utakimenya ibyo abamo wanabimubaza akabiguhisha, urukundo rwanyu rwarashize. Nubwo umukunda, we ntakigukunda.
14. Muhora muburana ku byo mutumvikanaho
Usanga nta kintu muhuza kandi ukabona nta n’umwe witeguye guhinduka? Aho kubigumamo wabivamo, ugategereza uwo muzahuza.
15. Afite uwo badahuje igitsina yita inshuti ye ukubangamira
Afite umusore/umukobwa yita inshuti, wa wundi umuhamagara muri kuvugana akagusaba kumukupiraho gato, wa wundi usanga bari kuvugana kuri fone isaha igashira ukimutegereje? Niba wumva bikubangamira, ukaba warabimubwiye akanga guhinduka, ruvemo.
Ijambo ruvemo ryagarutse kenshi, icyakora si umwanzuro. Ni wowe ukwiriye guhitamo kubabara no kwishima. Ese aho gutandukana n’umuntu bikakubabaza imyaka itanu, no kuzabana na we akazahora akubabaza nk’uko akubabaza uyu munsi, wakora iki? Nimubana kandi ucyumva atakunyuze, muzasaba gatanya mwaramaze kubyara, maze abana banyu babeho nabi kubera imyanzuro no kwizirika kwawe.
Ibi bintu 15, si ngombwa ko byose ari ibyo ubona ku mukunzi wawe. Niba nawe ubwawe hari uwo mukundana ubaniye utya, ukaba wujuje nibura bitanu muri byo, senga Imana igufashe gufata umwanzuro utazatuma wicuza.