× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igiterane cy’Umuriro cyiswe "Fresh Fire Conference" kiratutumba muri CHRIST KINGDOM EMBASSY

Category: Ministry  »  April 2023 »  Nelson Mucyo

Igiterane cy'Umuriro cyiswe "Fresh Fire Conference" kiratutumba muri CHRIST KINGDOM EMBASSY

Mu kiganiro n’Itangazamakuru abayobozi bakuru ba CHRIST KINGDOM EMBASSY, Pastor Tom & Anitha GAKUMBA, basobanuye birambuye ku giterane ngarukamwaka FRESH FIRE CONFERENCE 2023.

Iki giterane cy’umuriro giteganyijwe mu matariki abanza y’ukwezi kwa Gicurasi, kuba ku itariki ya 1 Gicurasi kugeza ku itariki ya 7 Gicurasi, 2023. Kizajya kibera kuri Christ Kingdom Embassy iherereye Kimironko inyuma ya Freedom House ku muhanda KG 93.

Ku Itariki ya 1 Gucurasi ku munsi wa mbere w’igiterane hateganyijwe kandi ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe Christ Kingdom Embassy itangiye.

Nubwo urugendo rw’iri Torero ari ruto, umusaruro uratubutse ndetse n’umurimo ni mugari ugereranyije n’igihe kingana n’umwaka umwe iri torero rimaze ritangije.

Pastor GAKUMBA Tom Vianney & Anitha Gakumba mu bushizi bw’amanga basangije Itangazamakuru umunezero wo kuba icyo Imana yavuganye nabo babona gisohora.

Iri yerekwa nirigari kandi rimaze igihe kirusha ibikorwa. Mu 2004 ni bwo Imana yavuganye na Pastor Tom Gakumba mu nzozi. 

Ati "Narose ntera akabuto gato gafite utubabi tubiri, nyuma nza kubona kavuyemo n’igiti kinini cyarikaho inyoni nyinshi. Ni ako kabuto kabaye uyu murimo umaze umwaka gusa, ariko turi kubona turi kwakira abantu batandukanye".

Yagarutse ku kintu kimushimisha, yavuze ko ari ukubona ivugabutumwa bakora rizana iminyago kuri Kristo Yesu.

Mu ijambo ritebya ryakoreshejwe n’umunyamakuru bagaruka ku izina ririmo Embassy (Ambassade) rihuzwa no gutanga Visa, Pastor Gakumba yagize ati "Yego koko dutanga Visa! Visa dutanga, twerekeza ku iyerekwa ryacu ndetse tukibanda ku rubyiruko ndetse n’imiryango y’abubatse vuba (Young couples)"

Yasobanuye birambuye ndetse anatanga ingero n’ibihamya byatumya bashyira imbaraga zabo mu rubyiruko. 

Yagize ati "Ubu dufite intego uyu mwaka yo kuzana imitima ibihumbi 3 kuri Kristo Yesu. Buri mu Ambasaderi wese wo muri CHRIST KINGDOM EMBASSY afite nawe intego yo kubwiriza abantu 16 akabakurikirana ndetse akabitaho".

Yakomeje avuga ko igihe kigeze aho abajeni bava mu byaha bakaba mu buzima buzira ibiyobyabwenge, ubusambanyi ndetse n’imiryango ikabaho mu mahoro nta gatanya ya hato na hato kuko abana b’Imana bakwiriye ibyiza.

Pastor Tom & Anitha

Pastor Anitha Gakumba yabajijwe ikiranga ubuzima bw’urukundo mu rugo rwabo no mu murimo w’Imana, agaruka ku mahame abagenga bagiraranye kuva babana.

Yagize ati: "Ingingo ikomeye mu kubana kwacu ishingiye cyane cyane ku kuva kwizima kw’umwe hagati yacu. Iyo hari icyo tutumvikanaho umwe ahebera undi akagendera ku bitekerezo by’undi mu bwisanzure kugira ngo hatabaho kurakaranya no kutumvikana".

Pastor Anitha yageneye ubutumwa abashobora gukeka ko bashinze Itorero bagamije ubucuruzi, ahamya ko bashyize hasi byose birimo n’imirimo yabahembaga neza biyemeza gukorera Imana. Yavuze ko mu rusengero atari ho wakorera ubucuruzi (Business) kuko hari uburyo bwinshi wakoramo ubucuruzi.

Igiterane FRESH FIRE CONFERENCE 2023 gifite umwihariko ukomeye ndetse no mu Insanganyamatsiko yacyo igira iti "Za Mbaraga" THE SAME POWER. Kizitabirwa n’abavugabutumwa kuva imihanda itandukanye harimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Abakozi b’Imana bazigisha ijambo y’Imana muri FRESH FIRE CONFERNCE harimo Bishop NTAYOMBA Emmanuel, Pastor KABANDA Stanley na Bishop LAMECH Natukwatsa wo muri Uganda. Kizatambuka imbonankubone (Live) kuri Youtube kuri GTV Rwanda.

Iki giterane kuri iyi nshuro kikazabamo n’abaramyi ndetse n’amatsinda akomeye yo mu Rwanda. Abaramyi bateganyijwe ni Aime Uwimana, Rene & Tracy, Josh Ishimwe, Chryso Ndasingwa, Deborah, Kingdom Elevation na Grace Room Worship team.

Christ Kingdom Embassy yateguye igiterane gikomeye

KURIKIRA IKIGANIRO PASTOR TOM & ANITHA BAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.