Ba ushaka ya myenda yawe ukunda uyitere ipasi, abari n’abategarugori mukunda imishanana muyikoreho kuko mu Bugesera hagiye kubera ubukwe bukomeye!! Haleluyaaa!!.
Mu minsi ishize nafashe akaruhuko k’amasaha ane cyangwa atanu, nshyira ikaramu yanjye mu rwubati kugira ngo mbone akanya ko kwerekeza amaso yanjye ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gukomeza kunguka dore ko gutanga byinshi bitera kugabanukirwa.
Gusa natunguwe n’igiterane mpuzamahanga gikomeje kwandikwa mu binyamakuru bitabarika byo mu rwa Gasabo birimo na Paradise.rw indisha ikananywesha.
"Alleluiah! Baturarwanda, Bakristo, Bene Data! Hari Imbaraga zishwanyuza ibihome n’iminyururu ya satani n’abadayimoni! Ku bufatanye n’amatorero yose yo mu Karere ka Bugesera, Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa ALN wabateguriye igiterane cy’ibitangaza n’umusaruro kikazaba kirimo umuvugabutumwa w’umunyamerika Dana Morey;
Kizabera muri Stade ya Bugesera guhera tariki ya 14 kugeza tariki ya 16/07, kikazajya kinikiza guhera saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iki giterane kizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Kizigenza Rose Muhando umuhanzikazi ufatwa nka Nimero ya mbere muri Afurika y’ibiyaga bigari;
Theo Bosebabireba ufatwa nka Nimero ya kabiri muri Afurika y’ibiyaga bigari na nimero ya mbere mu kugira igikundiro mu Rwanda. Kwinjira ni Ubuntu, gusohoka ni ukubona umugisha, gukira indwara ndetse no kwakira agakiza. Muzaze muri benshi." KNC mu itangazo ryamamaza iki giterane.
Ushobora kwibaza uti, "Ese wa musaza we, urashingira kuki uvuga ko iki giterane cyatitije amashitani?"
Imyiteguro y’igiterane cy’ibitangaza n’umusaruro kizabera mu Bugesera no muri Nyagatare, igeze kure. Abategura ibi biterane bakora inama buri munsi, kandi kugeza ubu benshi batangiye guhamya ko batindiwe n’umunsi w’ibi biterane, bakajya kuramya Imana banumva ijambo ryayo rizanyura mu kanwa k’umukozi w’Imana Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uburyo abantu benshi barimo n’ibyamamare bategerezanyije amatsiko itariki y’ibi biterane, byatumye ingabo za satani zihinda umushyitsi, ubu ziri gukora utunama tw’amafuti ariko inkuru nziza ni uko Imbaraga z’Imana zizashwanyaguza ubwami bwa satani binyuze muri ibi biterane byateguwe n’umuryango A Light to the Nations.
Reka twibukiranye ibyanditswe muri Yobu 1:6 hagira hati "Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, Kandi Satani yazanye nabo". Ibi birakwereka ko satani n’abambari be nabo batangiye utunamanama tw’amafuti kubera umuriro w’Imbaraga z’Imana ugiye kumanukira Bugesera na Nyagatare.
Uko byagenda kose, wabyemera utabyemera, iki giterane kiri mu mugambi w’Imana. Niba kiri mu mugambi w’Imana rero, kizagaragaramo imbaraga z’Umwuka Wera. Imbaraga z’umwijima, akazo kashobotse, ibyo gusibanganya ibimenyetso byo Kwera bigiye kuba amateka. Ariko umwijima waratsinzwe mu izina rya Yesu Kristo.
Nk’uko intego y’iki giterane ibivuga (Igiterane cy’ibitangaza n’umusaruro), hari abantu babona ijambo ibitangaza bakumva ibindi, ariko nagira ngo mbanze mbibutse ko ijambo ibitangaza riboneka muri Bibilia inshuro 86, mu gihe ijambo igitangaza ryo ryanditse muri Bibiliya inshuro 13.
Iyo usomye 2 Abakorinto 12:12 haranditswe ngo "Ni ukuri nakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye.
Dore ibintu 3 bitegerejwe muri iki giterane
1. Ubwitabire buri hejuru: Iki giterane cyashowemo imbaraga z’umurengera mu mitegurire gishobora kuzaca agahigo k’igiterane kitabiriwe cyane, gusa abari mu Bugesera mundebere niba iyi stade itazaba ntoya.
Iki giterane kizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare barimo Rose Muhando wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Nibebe’’ ndetse na Theogene Uwiringiyimana ‘’Theo Bosebabireba’’ baherutse guhurira mu giterane cy’amateka i Burundi cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi.
Iki giterane kandi kizitabirwa n’abandi bakozi b’Imana batandukanye barimo n’umuvugabutumwa mpuzamahanga Dana Morey ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba akunzwe bikomeye biturutse ku biterane bikomeye, Uwiteka agakoreramo ibitangaza.
2.Umubare munini w’abazakizwa; Intego nyamukuru w’ivugabutumwa ni ugukiza ubugingo, kuko na Yesu Kristo ubwe yazanywe no gushaka no gukiza icyazimiye. Nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 19:18-19;
Nuko benshi mu bizeye baraza batura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze. Kandi benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni, bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona y’uko bugeze ku bice by’ifeza eshanu. Byitezwe ko muri iki giterane abarozi bazatwika ibirozi byabo,ahubwo muzibuke kwitwaza ikibiriti.
3.Ibitangaza bizakorwa: Nk’uko intego y’igiterane iri ndetse n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, byitezwe ko hari indwara zananiranye zizakira, ubuhanuzi buzamanuka ….ahubwo ntimuzatungurwe no kubona hari umuntu utahanye imbago ku rutugu. (Nk’uko byanditswe muri Yohana 5:8) Yesu aramubwira ati: ’’Wikorere uburiri bwawe ugende’’.
Izi mpamvu zavuzwe haruguru ndetse n’izindi tuzabagezaho mu minsi iri imbere, ni intandaro y’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru.
Igitaramo cya Dana Morey muri Bugesera kizaba tariki 14-16 Nyakanga 2023, kibere muri Stade ya Bugesera. Kizaririmbamo Rose Muhando na Theo Bosebabireba. Mbere yaho bazakorera igiterane i Nyagatare muri Rukomo tarik 07-09 Nyakanga 2023. Kwinjira ni Ubuntu, Gusohoka ni Umugisha.
Kubura muri iki giterane ni ukunyagwa zigahera