Umwanditsi Yves Gashugi yanditse inkuru y’uruhererekane ifite umutwe ugira uti "Ikibazo Imana ifitanye n’Abigisha". Amaze kwandika ibice byinshi ariko Paradise igiye kwibanda ku gice gifite umutwe uvuga ngo "Ikibazo Imana ifitanye n’Abigisha: Bitiranije inyama zo mu rusengero n’izo mu ngo zabo, ni cyo cyatumye Imana ibarimbura".
Mu mwaka wa 2015 ubwo nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, uwari uhagarariye isomero ry’ishuri (Academic Librarian) yaranganirije ambwira ko ubwo babaga mu gihugu cya kongo (DRC) yahoze ari Zaire, hari itsinda ry’abasore babiri basengeraga umurimo w’Imana mu ihuriro ry’aba pentekote bo muri Zayire (Communauté Pentecôtistes de Zaire ‘CPZ’).
Abo basore ubwo basenganga Imana yabatumye ku batambyi (Pasitori) babo iti: “Mukore ibitunganye muve mu bidafite umumaro kuko nimudakora ibikwiye Imana izabakubita.”
Icyo gihe yambwiye ko abatambyi binangiye maze umunsi umwe ari ku igaburo ryera, bagiye gutanga igaburo ryera bagwa ku ruhimbi. Ese wowe ukimara gusoma ino nkuru y’aba batambyi (Pasitori) Imana ikurondoyeho iki yakubujije, ukaba ukigikora witwikiriye umurimo wayo?
Ntibari bazi Uwiteka
Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka (1 Samweli 2:12). Uramutse usomye ku mbuga nkoranyambaga y’uko hari: umuhanuzi wahanuye ko umushumba wawe atazi Imana, wakwiyumva gute? Ndikwiyumva ko wasa n’uguye mu kantu cyangwa ugaseka gacyeya uti: ’uyu muntu ibyo yanditse arabizi?’.
Birantagaje cyane kubona ukuntu abatambyi bahuzaga abantu n’Imana Bibiliya yeruye ikavuga ko batazi Imana. Iri ni isomo rikomeye ry’uko kumenya Imana bidashingira ku nshingano dufite mu itorero ahubwo kumenya Imana nyakuri ni uguhuza imitekerereze nayo, ugakora icyo ishaka ukanga icyo ikubujije. Ese wowe imikorere yawe igaragaza yuko uzi uwiteka?
Bitiranije inyama zo mu rusengero n’izo mu ngo zabo
Kandi abo batambyi uburyo bagenzaga ibitambo by’abantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu w’umutambyi yarazaga bagitetse inyama afite icyuma cyarura inyama cy’ingobe eshatu, akagikubita mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa inkono.
Ikinyu cyose icyo cyuma cyajaburaga ni cyo umutambyi yendaga……ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w’umutambyi yaragaza akabwira umuntu watambaga ati: “Mpa inyama zo kohereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbizi.” (1 Samweli 2:13-15).
Mu gihe cya Eli, abana be (Hofuni na Fenehasi) bakoze ibibi kugeza aho bari basigaye barya ibigenewe Imana bakibagirwa ibyo bagenewe, si ibyo gusa ahubwo umwuka wabo wari uri no mu bagaragu babo kugeza aho byarenze gusaba iby’Imana batagenewe, ahubwo bagakoresha imbaraga z’icyo bari cyo ngo binezeze aho kunezeza Imana.
Si ugushidikanya muri iki kinyejana birababaje kubona abatambyi (aba Pasitori) bagakwiye gufatirwaho ikitegererezo n’abo bayobora, basigaye bafata ibyo batagenewe bagamije kwinezeza.
Umwanditsi muri Samweli yatubwiye ko abatambyi bari bafite abagaragu batumwaga, ndahamya ko buri mutambyi muri iki gihe afite abamuri hafi twagereranya n’abagaragu be. Ibyo si bibi ahubwo ikibabaje ni uko uwo mwuka utazashira vuba kuko uva muri umwe ujya mu wundi (Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha).
Mu gihe igihugu cyacu (Rwanda) kiri kurwana n’abakoresha icyo bari cyo ndetse bagakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite, birababaje kubona no mu nzu y’Imana nabo bakoresha imbaraga mu nyungu zabo zo kwinezeza (Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha);
Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati: “nibimara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, nawe yaramusubizaga ati: "oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.” (1 Samweli 2:16).
Nsoza ino ngingo si ugushidikanya koko inda, n’icyubahiro (imbaraga) biri mu bigusha abayobozi.
Batumye abantu bazinukwa Uwiteka.
Nuko rero icyaha cy’abo basore kirakomera cyane imbere y’Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka (1 Samweli 2:17). Ni koko nta kibazo cyitagira ingaruka kandi nta mbuto ibibwe ibura umusaruro (mubi cyangwa mwiza). Birababaje kubona abagakwiye kuzana abantu ku Mana ari bo batuma bayivaho.
Imana yarabarimbuye
Kandi isanduku y’Imana iranyagwa, n’abahungu ba Eli bombi Hofuni na Fenehasi, barapfa (1 Samwelu 4:11). Ntakabuza Imana yari yarabwiye Eli inyuze muri Samweli ko umunsi abana be (Eli) bazakomeza kutumvira Imana rwose izabakuraho ntibyatinze rwose yabakuyeho.
Tubihuje naya nkuru yo muri Zaire (DRC) birababaje kuba Imana yarakubwiye ko nutikosora uzahura nakaga ariko ukaba ugeze aho uhura nako kandi Imana yarakuburiye.
Isomo n’umusozo
Ushobora kuba uri gusoma ino nkuru ukumva rwose ntikureba kuko ivuga cyane ku bashumba (Aba Pasitori) ndetse ukaba wanamwenyuramo ukibwira ati: baragowe kuko si jye ubwirwa. Ariko nagira ngo nkwibutse ko nawe na njye turi abatambyi b’ubwami bw’Imana (1 Petero2:9) bityo ino nkuru twese itureba.
Ese imirimo yawe igaragaza Uwiteka? Aho nturi gutuma abantu bazinuka Imana? Aho ntiwitiranya ibyo mu nzu y’Imana n’ibyawe? Ese ukoresha ububasha bwawe mu nyungu zawe bwite? None ko Imana yakubujije ugeze he uyumvira?.
Mwene Data uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, ntimwinangire imitima (Abaheburayo 3:15), kuko niwinangira izagukina ku mubyimba icyo watinyaga cyikugezeho (Imigani 1:26).
Src: cepurhuye.org