Mu buzima bwa buri munsi unyuramo, niwitegereza neza uzasanga hari Imana iri hejuru ya byose nk’uko bimeze kuri Tom Close.
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wibanda cyane ku ndirimbo z’urukundo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali), Dr Muyombo Thomas, uzwi nka Tom Close, akunze gutangaza amagambo y’ubwenge akayanyuza ku mbuga nkoranyambaga akoresha cyane cyane Twitter.
Kuri iyi nshuro, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter, ahamya gukomera kw’Imana ndetse ko ariyo nkuru mu biriho byose. Ni ubutumwa yanditse ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022. Yagize ati: "Imana niyo nkuru ibihe byose". Benshi bavuze "Amen" mu kugaragaza ko banyuzwe cyane n’ubutumwa bwe.
Tom Close ni umukristo mu Itorero rya Angilikani ari naryo yasezeraniyemo kubana akaramata n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia mu bukwe bwabaye tariki 13/11/2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo. Mu 2017, Tom Close yakoranye na The Ben indirimbo "Thank You" y’ubutumwa busingiza Imana.
Tom Close na Tricia ku munsi w’ubukwe bwabo mu 2013
Dr Tom Close akunze gutangaza amagambo y’ubwenge
REBA HANO "THANK YOU" YA TOM CLOSE FT THE BEN