× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imbaraga zitari iz’Imana ze kugutera ubwoba - Bishop Dr Fidele Masengo

Category: Sermons  »  September 2023 »  Our Reporter

Imbaraga zitari iz'Imana ze kugutera ubwoba - Bishop Dr Fidele Masengo

Farawo nawe ahamagaza abahanga n’abarozi, umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo (Kuva 7:11-12).

Natekereje ukuntu Mose n’itsinda ry’abo barikumwe bitwaye bamaze kubona inzoka zitabarika zibagose, zirimo zikurura imbere yabo.

Bari bagoswe, bari bihebye, imitima yabo yarikanze bahinda umushyitsi, amaso yabo abava mu mutwe. Ariko Imana yari itaravuga. Abanzi batugiraho imbaraga Imana itaravuga Ariko natwe tubagiraho ubuhamya Imana imaze kuvuga.

Ushobora kuba nawe uzengerejwe n’amagambo y’umwanzi, n’urugomo ndetse na bwihebe kubera ibyo urimo kureba cg kumva. Humura Imana ya Isiraheli iracyavuga. Ni yo igira Ijambo rya nyuma.

Urabona ibisa n’inzoka ziva ku mwanzi bikugose, ngufitiye inkuru nziza: Ibitavuga Imana ya Isiraheli ntibigutere ubwoba.

Imbaraga z’Imana zikurimo zifite ububasha bwo gutsinda imbaraga z’ababisha bawe Kd amaboko yose aguhagurukiye ndetse n’ahagurukiye umuryango wawe atsindwe mu Izina rya Yesu.

Mwene So muri Kristo Yesu.

📩Devotion shared by Dr. Fidele Masengo, Senior Pastor @ The CityLight Foursquare Gospel Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.