× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uwiteka agukure mu ruzerero - Ev. Frodouard

Category: Sermons  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Uwiteka agukure mu ruzerero - Ev. Frodouard

Bene Data, bakundwa, nshuti z’Umusaraba wa Kristo, ndabasuhuje cyane, ndabashimira kuba mumpaye aka kanya. Uwiteka abahe umugisha.

Munyemerere tuganire ku ijambo "Kuva mu ruzerero"

Reka dusome Itangiriro 47:8-9) Farao abaza Yakobo ati"Imyaka y’ubukuru bwawe ni ingahe?
Yakobo asubiza Farao ati"Imyaka y’uruzerero rwanjye nI ijana na mirongo itatu. Iyo myaka y’ubukuru bwanjye ibaye mike na mibi ntingana n’Imyaka y’aba sogokuruza, mu minsi y’uruzerero rwabo".

Hari inzerero 3 tugiye kuganiraho, gusa turabihuza n’Ijambo ry’Imana.

1. Uruzerero rwa mbere ni urwo mu bitekerezo

Uru ruzerero umuntu urufite ushobora kubona muri kumwe nyamara mutari kumwe. Ugasanga umuntu ari mu rusengero, nyamara umutima we uri mu bibazo byo mu kazi. Bene uyu muntu arangwa n’ubwoba bwinshi, kuvugishwa ndetse no kuba nk’umusazi rimwe na rimwe. Urugero ni Hana (1 Samuel 1:14-15). Bene uyu muntu nubwo asenga ariko usanga umutima uri kure.

2. Uruzerero rwa 2 ni urw’ubuzima: Mu gifaransa ni Nomadisme. Aha tuzasangamo:

a. Abashumba: bahora bimura amahema bashaka ubwatsi. Urugero: Aburahamu na loti (Itangiriro 13), barubayemo; baza no gutandukana kubera ubwatsi.

b. Inzara: Inzara ishobora gutera uruzerero:
 Itangiriro 20:13, Aburahamu yari yahunze inzara ubwo yahakanaga ko Sara ari umugore we.
 Itang 26:6: Abimereki acyura Rebeka bari bahunze inzara.

 Itang 46: Yakobo n’umuryango we bahungiye inzara muri Egiputa.

3. Uruzerero rwa 3 ni urwo mu Mwuka

Aha ho ni igihe umuntu yavuye mu gakiza; adakijijwe se cyangwa ajarajara mu gakiza. Ikintu kigaragaza umukristo uri mu ruzerero, uzasanga yarahindutse, asigaranye imyemerere,I imikorere, n’indangagaciro zitandukanye n’iza gikristo. Hari kaminuza imwe nzi, hadutsemo ubuyobe, bafata abaririmbyi basambanye, bagasubiza ko bababariwe ibyaha bakoze n’Ibyo bazakora.

Ingero
1.Umwana w’Ikirara (Luka 15:11-20)
2. Umukobwa wa Yakobo witwaga Dyna (I tang34:1-3)
3. Rubeni aryamana na mukase (Itang 35:22)
4. Simeoni na Lewi barimbura Shekemu n’umuryango wose (itang 34:13-30)

Rero uruzerero rwa bene Yakobo mvuze, rwatumye Rubeni aryamana na mukase kandi kizira. Rwatumye Dyna azerera mu banyamahanga afatwa ku ngufu. Aha ndaburira abakobwa bakijijwe mujya mu ma Gheto y’abasore uko mwishakiye. Rwatumye Simeon na Lewi bihorera. Iyi mico aba bose bayikuraga mu nshuti mbi bagiraga.

Uriya mwana w’Ikirara rero nawe, uruzerero rwamuteye kwisanga mu busambanyi, mu biyobyabwenge, mu rusimbi......

Ingaruka zo kuba mu ruzerero

1. Kuba umubeshyi: Uri mu ruzerero rw’ubukode iyo baje kumwishyuza avuga ko ejo azayatanga nyamara ntayo. Imana itange inzu. Umukristo uri mu ruzerero abeshya dirigeant wa korali ko arwaye kandi yagiye gusambana.

2.Kwicwa n’Inzara: Uruzerero rw’ubuzima, ubushomeri butera inzara. Imana itange akazi n’ibiryo. Umukristo uba mu ruzerero nawe ntabyo kurya by’Umwuka biba muri we kuko babirya yagiye, ntakunda guterana.

3.Kwirukanwa: Umwami w’i Gerari yirukanye Isaka mu gihugu cye. Nawe niko ujya usohorwa mu nzu. Uyu mukristo nawe uzasanga bahora bamutenga ku igaburo kubera ibyaha ahoramo. Abapasteur basoma iyi nkuru barabindusha.

4.Kubura umugisha: Ntakwakira abashyitsi kuko ntaho kubicaza, ntacyo kubaha.
Rero uyu mukristo uzasanga atagitanga icyacumi n’amaturo kubera inyigisho yumvise z’ubuyobe zimubuza kugitanga. Robeni yabuze umugisha kubera uruzerero (itang 49:2&1 ngoma 5:1)

5.Kuzirura ibyaziraga: Urugero Robeni waryamanye na mukase. Uruzerero rw’ubuhunzi rwatumye benshi bamenya kurya inzoka; utunyamasyo, ibinyamunjongo.....

6.Gusezerana n’abadayimoni: Hari abantu bafitanye indahiro n’abadaimoni; basizwe amavuta y’abadayimoni kubera uruzerero. Bene Data, mwitondere abahanuzi bose. Isaka nawe yisanze yagiranye indahiro na Abimereki umufirisitiya. Igisubizo cyo kuva mu ruzerero ni guhungira muri Yesu Kristo.

 Ugasanga ukundanye n’abasore! 10 nta bukwe, ibyo ni Uruzerero.
 Kudakizwa neza nabyo ni Uruzerero.
 Ugasanga umuntu akoze divorce arongeye arashatse, ibyo ni uruzerero.

Yesaya 55:1 ndetse na Ibyahishuwe 2:16;22:17) Abafite inyota, nimuze ku mazi, n’abadafite ifeza, nimuze Kristo abahere Ubuntu.

Nk’uko umwana w’Ikirara yababariwe, ni ko natwe nitwicisha bugufi tuzababarirwa. Amahoro n’Umugisha bibe kuri mwe.

Mwene so Obededomu FRODOUARD.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.