Imana imuremera umufasha umukwiriye, nk’uko n’imfura ya Pastor Musemakweri Jean yabigennye.
Sibomana Ernest, umukristo mu Itorero Eglise de Dieu à l’Afrique au Rwanda (EDAR), yabengutse umukobwa wiyemeje kwitandukanya n’iby’isi akaba yaranesheje Satani, witwa Uwiringiyimana Donatienne.
Mu magambo bashyize ku butumire bwabo, bahereye ku murongo wo mu Imigani 10:22 uvuga uti: “Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.”
Uyu musore yifashishije aya magambo nk’umugisha w’umunyabwenge uhamya urugendo rushya barimo kwinjiramo.
Ernest Sibomana yatangarije Paradise ko imyiteguro igeze kure, kandi ko iminsi mikuru isoza umwaka azayirarana n’umukunzi we, Donatienne, umwari ashimangira ko amurutira bose.
Nk’uko bigaragara ku butumire, gusaba, gukwa no kwambika ababyeyi ikamba ry’uburere bizaba ku wa 13 Ukuboza 2025 muri Salle Ste Peter Karangiro.
Nyuma y’iyo mihango, bazakomereza mu rusengero rwa Eglise de Dieu à l’Afrique au Rwanda (EDAR) i Kamembe, mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, aho bazahabwa isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana, bahambwe umugisha n’abashumba.
Pastor Musemakweri Jean ni we uyoboye Itorero Eglise de Dieu à l’Afrique au Rwanda (EDAR) i Rusizi, rikaba rifite icyicaro gikuru i Rubavu n’amatorero anyuranye hirya no hino mu Gihugu.
Pastor Musemakweri Jean
Imfura ya Pastor Musemakweri, Sibomana Ernest, agiye gushyingirwa na Donatienne
Bavandimwe mbifurije ubukwe bwiza