× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imibonano mpuzabitsina ni iy’abashakanye, ariko...

Category: Bible  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Imibonano mpuzabitsina ni iy'abashakanye, ariko...

Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (Seventh-day Adventist Church) rikomeje kwibutsa abantu ko imibonano mpuzabitsina ari impano nziza Imana yahaye abashakanye, atari inshingano cyangwa igikorwa cyo gukora icyo mugomba gukora gusa.

Nk’uko byatangajwe ku ru rukuta rwa Adventist Church rwa Instagram, imibonano mpuzabitsina ikwiriye kuba igamije kubaka umubano ukomeye ushingiye ku rukundo, icyizere no kubahana hagati y’abashakanye, ikagaragaza umugambi w’Imana ku mibanire ifite umurongo mwiza kandi yiyubashye.

Icyakora, Abadivantisiti bagaragaza ko kuba umuntu yarashyingiwe bidahita bivuga ko buri gikorwa cyose kijyanye n’imibonano mpuzabitsina kiba ari cyiza, cyera cyangwa gishimisha Imana.

Bagaragaza ko hari igihe abantu bagwa mu mpaka nyinshi zo kuvuga icyo imibonano mpuzabitsina ikwiriye kuba cyo cyangwa icyo idakwiriye kuba cyo, bagakomeza kwibaza bati “ibi biremewe cyangwa ntibyemewe?” nyamara bakirengagiza ikintu cy’ingenzi cyane.

Nk’uko iryo torero ribisobanura, kugira ngo imibonano mpuzabitsina ibe iyubaha Imana, igomba kuba ishingiye ku bwumvikane busesuye (consent) kandi igatanga ibyishimo ku mpande zombi. Ntigomba gushingira ku gahato, igitutu cyangwa kwikunda kw’umwe muri bo, ahubwo igomba kuba igikorwa cyubaka, kibahuza kandi gitera umunezero abashakanye bombi.

Ibi bishimangirwa n’Ibyanditswe Byera, cyane cyane mu 1 Abakorinto 7: 4-5, aho Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore baba batagifite ububasha ku mibiri yabo mu gihe bashakanye, ariko ko nanone ibyo bakora byose biba bigomba kuba byemeranyijweho.

Hagaragaza neza ko umugore adategeka umubiri we, ko ahubwo utegekwa n’umugabo we. Si ku bagore gusa, ivuga ko mu buryo nk’ubwo nanone, umugabo adategeka umubiri we, ko ahubwo utegekwa n’umugore we.

Itanga inama nziza ivuga ko umwe adakwiriye kujya yanga guha undi ibyo amugomba, ikavuga ikintu gikomeye ko ashobora kutabikora mu gihe babyemeranyijweho bakabigenera ikindi gihe, wenda kugira ngo babone igihe cyo gusenga.

Ariko nyuma yo kutamuha ibyo amugomba, ikomeza ivuga ko baba bagomba gukora ibyo bemeranyijweho, kugira ngo Satani atagira umwe muri bo ashuka ntakomeze kuba indahemuka bitewe n’uko yananiwe kwifata.

Mu butumwa bwabo, Abadivantisiti bemeza ko iyo imibonano mpuzabitsina yubakiye kuri izo nkingi, ihinduka igikoresho gikomeye cyo gukomeza urukundo rw’abashakanye no gukomeza umubano wabo n’Imana.

Bityo, nubwo imibonano mpuzabitsina ari iy’abashakanye, hari ikindi gikomeye dukwiriye kumenya: igomba gukorwa mu rukundo, mu kubahana no mu bwumvikane, kugira ngo ibe koko impano y’Imana itanga umunezero n’icyubahiro ku bayikora.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.