× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kavutse Olivier utangije ‘Akabyiniro ka Gospel’ i Kigali yaba azanye impinduka nziza?

Category: Entertainment  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kavutse Olivier utangije ‘Akabyiniro ka Gospel' i Kigali yaba azanye impinduka nziza?

Ese Kavutse Olivier utangije ‘Akabyiniro ka Gospel’ i Kigali yaba azanye impinduka nshya mu myidagaduro y’Abakristo cyangwa cyaba ari ikizamini ku kwizera? Ubu ni ubusesenguzi bw’umwanditsi w’iyi nkuru bushingiye kuri Bibiliya.

Mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu Karere ka Kicukiro, hagiye gufungurwa ahantu hashya hitezweho guhindura imyumvire y’imyidagaduro mu Bakristo.

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kavutse Olivier, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mata 2026 hafungurwa ku mugaragaro akabyiniro ka “Gospel”, kazajya gakorerwamo ibikorwa bitandukanye, birimo n’imyidagaduro ishingiye ku muziki w’Imana.

Iyi nyubako ifite umwihariko w’uko ku manywa izajya ikoreshwa nk’ahantu ho kwiga, gukorera no kwihugura, harimo internet n’ibikoresho bifasha abantu gukora batuje, ndetse n’igikoni gitanga ibyo kurya no kunywa.

Nimugoroba, hagati ya Saa Kumi n’Imwe na Saa Moya, ibikorwa byo ku manywa bizajya bihita bihagarara, hatangire igice cyo kwidagadura aho hazajya hacurangwa umuziki wa Gospel, abantu bagatarama mu buryo bujyanye n’ukwemera kwabo.

Mu magambo ye yabwiye Igihe, Kavutse agaragaza impamvu y’uyu mushinga, aho yavuze ko yababajwe no kubona Abakristo benshi ubuzima bwabo bugarukira ku gusenga gusa, bakabura ahandi bashobora gusohokera bakidagadura mu buryo buboneye.

Ati “Kimwe mu bintu byambabaje ni uko ino aha usanga Abakristo ari ugusenga gusa kuva ku wa Mbere kugeza ku wundi. Naravuze nti ‘kuki mu Rwanda nta kintu cy’imyidagaduro dufite ku buryo wavuga ngo nasohotse ndiye ibiryo, bacuranga umuziki wa Gospel’, hari imikino itandukanye ku buryo wasohoka ukahava wizihiwe?’”

Yifuje ko habaho ahantu umuntu ashobora kujya akarya, akaganira, akumva umuziki wa Gospel, ndetse akagira n’indi myidagaduro imushimisha atiriwe ajya ahantu hadahuye n’imyizerere ye.

Iyo usesenguye iki gitekerezo mu mucyo wa Bibiliya, usanga hari aho gihurira n’Ijambo ry’Imana. Mu gitabo cy’Umubwiriza, herekana ko ubuzima bufite ibihe bitandukanye, harimo n’igihe cyo kwishima no kubyina (Umubwiriza 3:4).

Ibi bishobora gutuma umuntu yumva ko kuba hari ahantu ho kwidagadurira mu buryo butanduye bishobora kuba igisubizo ku Bakristo bashaka kwishima batanyuranyije n’ukwemera kwabo.

Nanone, Bibiliya itwigisha ko umuntu akwiriye gushima Imana mu bihe byose no mu buzima bwe bwa buri munsi (Zaburi 34:1). Ibi bishobora gusobanura ko n’ahantu nk’aha, igihe hakoreshejwe neza, hashobora kuba urubuga rwo gukomeza guhimbaza Imana mu buryo bwagutse, atari mu rusengero gusa.

Ariko kandi, hari n’uruhande rwo kwitondera. Ijambo ry’Imana ritwereka ko nubwo ibintu byose bishobora kuba byemewe, atari ko byose bifite umumaro (1 Abakorinto 10:23).

Ibi bivuze ko n’akabyiniro ka Gospel, nubwo gafite izina ryiza, gakeneye kuyoborwa neza kugira ngo katazahinduka nk’utundi tubyiniro dusanzwe, ahubwo kakaguma mu murongo w’icyo kagamije.

Ikindi gishimishije muri uyu mushinga ni uko ushobora kwakira ibirori byihariye by’Abakristo nk’ubukwe, aho abantu bashobora kwizihirwa mu muziki wa Gospel. Kavutse ubwe yatanze urugero rw’ubukwe bwe, aho yabonye abantu bishimira umuziki wa Gospel, bigatuma atekereza ko ari igitekerezo cyakagombye kwaguka.

Igitekerezo cya Kavutse Olivier si inkuru isanzwe y’imyidagaduro, ahubwo ni intangiriro y’impaka zubaka: ese Abakristo bakwiriye kugira aho bidagadurira hatandukanye n’isi, cyangwa bakwiriye gukomeza kwirinda imyidagaduro yose?

Igisubizo gishobora kutaba kimwe kuri bose, ariko ikigaragara ni uko uyu mushinga ushobora kuba amahirwe mashya cyangwa ikizamini ku buryo ukwemera kw’Abakristo kubaho mu buzima bwa buri munsi.

Icy’ingenzi ni uko, nk’uko Bibiliya ibivuga, ibyo dukora byose bikwiriye gukorwa tugamije guha Imana icyubahiro (1 Abakorinto 10:31).

Niba aka kabyiniro kazafasha abantu kubaho neza, kwishima no kwegera Imana, kazaba ari umugisha; ariko niba kazatuma batandukira, kazaba ari ikibazo gisaba kongera gutekerezwa.

Kavutse Olivier agiye gutangiza ‘Akabyiniro ka Gospel’ i Kigali ku bwo guteza imbere imyidagaduro ya gikristo!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.