Ihuriro ry’Amatorero ya Angilikani mu bihugu bya Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, yaciye umubano burundu na Angilikani yo mu Bwongereza yafatwaga nk’icyicaro gikuru cy’iryo dini ku Isi.
Impamvu yo guca uyu mubano ni umwanzuro Angilikani yo mu Bwongereza iyobowe na Musenyeri Justin Welby iherutse gufata wo kwemera umubano w’ababana bahuje ibitsina (bo biyita abakundana bahuje imiterere).
Itangazo ryasohotse kuwa Mbere nyuma y’inama yahuje abakuru b’amatorero icumi ya Angilikani bo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, rigaragaza ko “babajwe n’umwanzuro w’Itorero ryo mu Bwongereza wo guha umugisha ukubana kw’abahuje ibitsina.”
Bagaragaje ko Angilikani yo mu Bwongereza yatandukiriye cyane inyigisho n’ukwemera itorero ryagenderagaho, bityo ko batakirifata nk’itorero rikuru rikwiriye kubera icyitegererezo ayandi, nubwo ari ho Angilikani yakomotse.
Aba basenyeri kandi bagaragaje ko guhera ubu batagifata Musenyeri Justin Welby nk’ukuriye abashumba b’amatorero ya Angilikani ku Isi.
Itangazo rigira riti “Birababaje kuba yarayoboye abashumba abereye umuyobozi mu gufata imyanzuro inyuranyije n’amahame makuru yo kubana mu rukundo n’ukwemera’, abizi neza ko bihabanye n’imyemerere y’andi matorero ari nayo yiganje.”
Bavuze ko amatorero yiyomoye kuri Angilikani y’u Bwongereza agiye guhura akarebera hamwe uburyo bashimangira umurimo w’ibwirizabutumwa rishingiye ku mahame fatizo itorero ryashinganywe, agendeye ku nyigisho za Bibiliya.
Biteganyijwe ko inteko rusange yo kwiga ahazaza h’itorero Angilikani izaba guhera tariki 28 Gicurasi kugeza tariki 31 Gicurasi 2024, ikabera i Cairo mu Misiri.
Biyomoye kuri Angilikani yo mu Bwongereza
Src: IGIHE