× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impinduramatwara n’amateka ya ADEPR: Ba Musenyeri bisanze i Mageragere, hitezwe kwimika abagore - IGICE CYA 3

Category: Ministry  »  4 days ago »  Pastor Rugamba Erneste

Impinduramatwara n'amateka ya ADEPR: Ba Musenyeri bisanze i Mageragere, hitezwe kwimika abagore - IGICE CYA 3

Nyuma y’impinduramatwara yaranzwe no guhuza ibyangombwa by’amashyirahamwe ya ADEPR (Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali), itsinda ryiyitaga "Ba bwere b’Itorero" ryakoze ibikorwa bigayitse ryitwaje izina ry’Imana, ryaje gufatirwa muri gahunda y’Ababeramana itabahiriye, maze bisanga muri gereza ya Mageragere.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, Komite Nyobozi yose ya ADEPR yarafunzwe. Bamwe mu bayoboke bavuze ko ari igihano Imana yabahaye kubera kwishyira hejuru no kwiyita ibitangaza. Musenyeri yiyemeje kwisanisha n’abanyamahanga, haba hatangiye impinduramatwara ya gatatu.

Iyi mpinduramatwara yaranzwe n’akaga: Abakristo bari bamaze kuruhuka igitutu cyo gutanga umusanzu wa Dove Hotel, bahise bongera guterwa icyuma mu mutima, barira ayo batigeze barira, babura ubahoza.

Tugarutse ku gihe cy’impinduramatwara ya kabiri, iyobowe na Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom, habayeho ibihe bidasanzwe. Bamwe mu bapastori barasohotse bashinga amatorero yabo, nk’uko byagenze kuri Pastor Gasarasi Samusoni, wayoboraga Paruwasi ya ADEPR Batsinda, agashinga itorero EPMR afatanyije n’umugore witwaga Bitangaza wasengeraga muri ADEPR Bibare. Yateje impagarara kugeza ubwo basabye ko yagarurwa muri ADEPR kugira ngo batuze.

Pastor Gasarasi Samusoni nawe yiyise Musenyeri, asaba ibyangombwa ariko RGB irabimwima, imushinja gukorana n’abadafitiye igihugu ineza. Yavugaga ko nibimuhira azafungurira abayoboke amahirwe yo kwambara amapantaro no kwiyitaho ku mubiri.

Bishop Rwagasana yavuze amagambo akakaye ko afite "inkota y’amugi abiri, uzayikoraho izamuca". Mu nkiko, yagiye kuburana yitarura abamushinjaga bari bafite intego yo kugarura ubwere bw’itorero, harimo n’ikirego cyo kunyereza umutungo wa ADEPR muri Dove Hotel.

Aba Baberamana baburanye urubanza baratsindwa, kugeza no mu gihe cy’ihererekanya bubasha cyabereye ku cyicaro cya ADEPR Kimihurura. Komite Nyobozi ya Rev. Karuranga Ephrem yakiriye ubuyobozi mu buryo bw’ibanga, Bishop Tom n’abandi bakaba barahageze bihishahisha ku buryo RCS (Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa) rwari rwabigizemo uruhare ngo hadafatwa amafoto bambaye amaroza.

Nyuma y’ibyo, bamwe mu bayobozi ba ADEPR bahamijwe ibyaha. Bishop Sibomana Jean yagizwe umwere, bituma abayoboke bamubonamo ubuhemu no kwivanga n’ubupagani.

Ibindi byaranze iyi mpinduramatwara:

Gukuraho umwanya wa Bishop wazanywe n’Ababeramana.
Kwegura kwa Komite Nyobozi ya Rev. Karuranga yasimbuye abahamwe n’ibyaha.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, umugore witwa Umuhoza Auriél ayobora itorero mu gihe cy’iminsi 6 mbere y’inzibacyuho.
Kwemerera abagore gusengerwa ku rwego rwa Pastor, mu ibanga rikomeye.
Gusezerera abapastori benshi nta mperekeza bahawe.
Kwibagirwa abashumba b’abasaza bari bizeye kuzavunikira mu itorero kugeza basaze.
Abakristo batabaje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika basaba gutabarwa ku bwo kuburabuzwa na Rev. Karuranga.
Gukuraho umwanya w’icyubahiro wa Bishop.
Abasaza banze gutanga imbehe, abaminuje bari bategereje kugira uruhare bategereza ubusa.
Kugayirwa no gupfobya abimitswe na Baberamana.
Kwikanyiza mu myanya y’ubuyobozi, birukana abakozi bose ba Dove Hotel.
Itonesha, icyenewabo n’indonke byaranze ingoma ya Rev. Karuranga.
Ku ngoma ya Karuranga habayeho ibibazo byinshi kuruta abamubanjirije.
Ubuyobozi bwa Karuranga ntibwigeze busengera n’umupastori n’umwe ngo ajye yibukwa.
Kwegura no gufungwa kwa Rev. Karangwa Jean, wari umuvugizi wungirije, ariko nyuma aza gusubizwa mu kazi agahabwa n’ibyo yemererwa n’amategeko.
Bishop Sibomana Jean yagizwe umwere ariko yangirwa guhabwa ibyo amategeko amwemerera.
Amakimbirane hagati ya Biro na CA (Komite y’Inama Nkuru) ku buryo Rev. Karuranga yahagarikwaga na CA mu ishyirwa mu bikorwa.
Ku ngoma ya Rev. Ndayizeye Isaïe wasimbuye Karuranga, ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe ku mugaragaro muri ADEPR Nyarugenge. ADEPR yaje kwisegura.
Gukumira gahunda zo kuboneza urubyaro byaragabanutse binyuze mu nyigisho, aho mbere byafatwaga nk’ibizira.

Izi mpinduramatwara uko ari eshatu, ntizashobora kurangira tutavuze ku buyobozi bwa Rev. Ndayizeye Isaïe, uyobora ADEPR muri iki gihe, witezweho gushyira mu bikorwa ibitagenda byarwanywaga n’abamubanjirije.

Rev. Ndayizeye yateye intambwe yo kubohora imitima, aho yemereye abayoboke gukina no kureba umupira w’amaguru – ibintu byari bibujijwe muri manda zabanje. Ubu yashyizeho ivugabutumwa rikoresha umukino w’umupira w’amaguru mu rubyiruko.

Hitezwe ko azaba uwa mbere mu kwimika abagore no kubaha uburenganzira bwo kujya ku ruhimbi nk’aba Pastor. Yitezweho kandi kwemerera abandi bavugabutumwa kuza kubwiriza muri ADEPR, no gufungurira abakobwa bashaka gushyingirwa n’abasore baturuka mu yandi matorero.

Aramutse abigezeho, azaba yinjiye mu rugamba rwo guhindura imyumvire y’abakristo bari bagitsimbaraye ku byo hambere, cyane cyane ko itorero rifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 6 bari muri kaminuza, bashobora kumufasha gusobanura ibyiza by’impinduka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.