Papa Francis yirukanye Musenyeri wa Texas, Joseph Strickland, wanenze cyane yibaza ku buyobozi bwa Papa wa Kiliziya Gatolika.
Vatikani yavuze ko musenyeri Joseph Strickland, ahagarikwa ku mirimo ye, biturutse ku iperereza ryakorewe muri Diyosezi ya Tyler.
Musenyeri Strickland n’ijwi rikomeye mu ishami rya Gatolika ya Amerika, yarwanyije ivugurura rya Papa.
Ihagarikwa rye rije nyuma y’uko Francis avuze ugusubira inyuma kwa bamwe mu bayobozi ba kiliziya Gatolika yo muri Amerika.
Musenyeri Strickland yibasiye Papa cyane amunenga ku myanzuro yafashe yo kuvugurura Kiliziya ku bibazo bijyanye n’iby’imibereho, harimo nko gukuramo inda, uburenganzira bw’abihinduje ibitsina ndetse no gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.
Muri Nyakanga uyu mwaka, yihanangirije Kiliziya avuga ko ukuri kw’ibanze kw’inyigisho za Gatolika kwateshejwe agaciro, harimo n’icyo yise kugerageza guhungabanya ishyingiranwa nk’uko Imana yarishyizeho ngo ribe hagati y’umugabo n’umugore gusa.
Yamaganye ukwemerera abagerageza guhindura uko baremwe bagahindura ibitsina bahawe n’Imana kubatizwa.
Ibaruwa ye yavuze ko izi mpinduka n’aya mavugurura ari ayo kuzana amacakubiri muri Kiliziya kuko abayirimo bose batemeranya n’imyanzuro ya Papa.
Musenyeri Strickland yari arimo gukorwaho iperereza na Vatikani kandi mbere yari yaranze kwegura. Yagize ati: "Sinshobora kwegura nka Musenyeri wa Tyler kuko naba ntaye umukumbi.”
Mu ibaruwa yanditse muri Nzeri yahamagariye Papa kumwirukana. Uku ni ukumuvangavanga.
Ihuriro ry’abapadiri bahagaritswe ryakoze inama yo kumushyigikira mu iperereza.
Vatikani yavuze ko icyemezo cyo kumwirukana cyaje nyuma y’uruzinduko rw’intumwa rwategetswe na Papa muri Kamena umwaka ushize muri Diyosezi ya Tyler.
Nk’uko ibitangazamakuru bya Gatolika bibitangaza, ngo iperereza ryanarebye imikorere y’imari muri diyosezi.
Musenyeri Strickland w’imyaka 65 yagizwe umwepiskopi mu 2012, ubwo Benedigito wa XVI yari papa.
Vatikani ivuga ko abantu bahindura ibitsina bashobora kubatizwa.
Ibi byose Papa abikorera kugerageza gutuma Kiliziya itera imbere mu gihe cy’ubupapa bwe.
Ku wa Kane tariki 09/11/2023, Vatikani yatangaje ko abantu bahinduye igitsina bashobora kubatizwa muri Kiliziya.
Mu Kwakira, yasabye ko Kiliziya yakinguka kugira ngo ihe umugisha ababana bahuje ibitsina, nk’uko yabibwiye itsinda ry’abakaridinari ati:“Ntidushobora kuba abacamanza bahakana, banga kandi bakirengagiza"
Yongeyeho ati: "Gukora ibi ni ugutakaza ukwizera nyako hanyuma ukaguhinduza ingengabitekerezo yawe. Mu yandi magambo, ingengabitekerezo iba isimbuye kwizera."
Papa yavugiye mu nama mu birori byo kwizihiza umunsi w’urubyiruko ku isi yabereye i Lisbonne ko gusubira inyuma kwa bamwe ntacyo kumaze.
Vatikani yavuze ko Diyosezi ya Tyler izayoborwa by’agateganyo na Musenyeri Joe Vasquez wa Austin.