Weekend yo kuwa 2-3/12/2023 isize abakunzi ba Gospel mu byishimo bitewe n’indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi zasohotse. Imwe mu ndirimbo yagarutsweho cyane ni "Mbwira ni ryari" y’umuramyi Mami Espe wasohoraga Video ya 7.
Ni indirimbo yatangiye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira ahagaragara integuza "Coming Soon" bitewe n’uburyo yagaragaraga nk’ufite agahinda ko kwibutsa Imana ko hari icyo ayitegerejeho. Ibi byatumye ibyamamare bitandukanye biyipostinga.
Iyi ndirimbo ikigera hanze, yarebwe n’abantu benshi dore ko mu masaha makeya imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi icumi na bibiri (12,000). Ibi byatumye Paradise.rw imwegera kugira ngo imubaze kuri iyi ndirimbo nshya yise "Mbwira ni ryari".
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Mami Espe yavuze ko iyi ndirimbo "Mbwira ni ryari" ariwe bwite wayanditse ndetse anayishakira Melody.
Yagize ati: "Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugamije kwibutsa abantu ko n’ubwo bahura n’ibibazo bitandukanye bakiri mw’isi ariko hari umunsi Imana izasohoza isezerano ibyo babonaga ko bikomeye bigashyirwaho iherezo".
Mu mashusho, agaragara nk’ufite agahinda kenshi, asengana umubabaro nka Hana, yitwaje igitabo nka Mukristo ubwo yahungaga umudugudu rimbukiro ndetse yitwaje imvumba y’amazi nk’imwe ya Hagayi ubwo yahungaga Sarah, yikoreye amaboko nka Tamari ubwo yaramaze guhemukirwa na Amunoni.
Mu nzira y’ubutayu yagendagamo atangira agira ati: "Nshitse intege, ndatentebutse, ndashobewe..sinzi icyo gukora. Ndava mu kibazo, nkinjira mu mubabaro, umubabaro nawo wavaho, ugasimburwa n’intimba, narahogoye, nsigaye mpigimba gusa. Ese ibyo wansezeranyije Mana, aho bizansanga amahoro?".
Abajijwe niba ibyo yaririmbye ari ibyamubayeho, yasubije ati: "Iyi ndirimbo yavuye ku mumama w’umushuti wanjye, twaraganiriye bitewe n’ubuzima yari arimo n’ibyo arimo gucamo ansaba ko nakora indirimbo ihwanye n’ibyo ari guhura nabyo."
Yakomeje agira ati: "Ni bwo nanjye numvise ngize icyifuzo ko nafatanya nawe mu isengesho binyuze mu ndirimbo, ndetse kugira ngo bihumurize n’abandi bashobora kuba bari guca mubikomeye".
Ni Video ya 8 amaze gukora, gusa ikaba iya 7 amaze gushyira kuri Shene ye ya YouTube yitwa "Mami Espe". Mami Espe ni umwe mu bahanzi bahagurukanye imbaraga.
Abajijwe niba afite umujyanama mu muziki wihariye umufasha mu muziki yagize ati"
Nta management mfite, umutware wanjye niwe unshyigikira muruyu murimo nkora uko ashobojwe, ndanabimushimira".
Iyi ndirimbo ye nshya ije isanga izindi nziza zirimo: "Arabizi" imaze kurebwa n’abantu barenga 69k, "Birandenze", "Ntiruzatunanira", "Impamvu", "Uranyuze", "Ikaze kibondo" ndetse n’iyitwa "Imirimo y’Imana".
Mami Espe ni umwe mu baramyi bamuritse impano bakiri batoya. Uretse kuba yaratangiriye umurimo w’Imana mu ishuli ryo ku cyumweru, impano ye yamuritswe ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye ku kigo cya APPEC Remera rukoma ubwo yari inkingi ya Mwamba muri korali yo muri Ragepra.
Ni umuririmbyi wa Holy Nation Choir ya ADEPR Gatenga aho benshi bamuzi mu ndirimbo yateye zirimo "Namenye Neza" imaze kurebwa n’abantu basaga 1.3 millions.
Ni umwe mu bateye izindi ndirimbo nka "Simbashije", "Iyaturwaniriye" ndetse na "Tuje kugushima" yumvikanamo ubutumwa bugira but: i"Ibyishimo n’umunezero biva muri wowe!", iyi akaba imwe mu ndirimbo ushobora kumva ugashira inyota utanyweye amazi.
Kuririmba muri Holy Nation abifatanya no kuririmba muri Horeb Choir Ibarizwa muri CEP UR Gikondo Campus. Ni Korali amaze igihe kirekire abereye umutoza w’amajwi akaba n’umwe mu bahimbyi bayo.
Muri iyi korali iri mu zo muri Kaminuza zifite amanota meza yumvikanye mu ndirimbo zirimo: "Umwuka Wera", "Irashoboye", "Yararenganye", "Tuzahurirayo" n’izindi.
Mami Espe yakoze indirimbo "Mbwira ni ryari" ikomeje kwishimirwa
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "MBWIRA NI RYARI" YA MAMI ESPE
Mami Espe numuhanzi uzikuririmba neza kandi akamenya ibidufasha muriyisi duhura nibitugerageza byinshi ariko iyindirimbo ye itubereye inkomezi kuko uwiteka yiteguye kuza kudutabara