Ubukwe busanzwe burangwa n’umuhango wihariye, naho ibirori bikaba bigaragaza ibyishimo n’imyidagaduro. Guhuza ibi byombi rimwe na rimwe biragora, nyamara Bibiliya igaragaza ko umwami yateguye ibirori bikomeye, ahandi hakavugwa ubukwe bw’umwana w’umwami.
Ibi byose byahuriranye mu bukwe budasanzwe bwabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026 ku mugoroba, mu busitani bwa Amara Hotel, habereye ubukwe bw’agatangaza bwa Mugisha Daniel na Mutesi Joelle - abana b’abakozi b’Imana.
Uyu muhango wo gushyingira aba bana bo mu batambyi wayobowe na Rev. Nikobahoze Emmanuel, maze uba umwanya w’ibyishimo n’umunezero byasendereye abawitabiriye.
Abakozi b’Imana bagize uruhare mu gutanga umugisha, bazengurutse abageni babasabira umugisha wo kwaguka, kubyara no gushinga urugo ruhamye, bituma uyu muhango uhabwa isura yihariye y’ibirori byuzuye umunezero.
Uyu muhango wanitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi mu Rwanda, barimo abahanzi, abavugabutumwa n’abandi bakozi b’Imana baturutse mu matorero anyuranye, baje guhesha umugisha abana b’abashumba bagenzi babo, bagaragaza akamaro n’icyubahiro cy’ubukwe mu buzima bwa Gikristo.
Udushya twaranze ubu bukwe bwa Mugisha Daniel na Mutesi Joelle:
1.Umugeni yatanzwe n’ababyeyi be mu gihe bisanzwe bikorwaga na basaza be: Bwa mbere mu Rwanda, umugeni Mutesi Joelle yatanzwe n’ababyeyi be bwite aho gutangwa na basaza be bo mu muryango nk’uko bisanzwe. Pastor David n’umufasha we ni bo bazanye umukobwa wabo bamushyikiriza umukwe wabo Mugisha Daniel, ibintu byatunguye benshi mu bari bitabiriye ubukwe.
2. Mugisha Daniel na Parrain we baje bambaye ingofero nziza cyane: Mugisha Daniel yaje mu muhango aherekejwe na Parrain we, bombi bambaye ingofero nziza zidasanzwe, ibintu byatunguye benshi bibwira ko ari igice cya comedy. Abari bahari batangajwe no kubona ari we koko uhawe umugeni, cyane cyane ko afite umuvandimwe basa cyane nk’impanga.
3.Impano zidasanzwe z’ababyeyi: Abantu batangajwe n’impano zahawe abageni, zirimo n’indirimbo baririmbiwe n’ababyeyi babo. Pasiteri David, se wa Mutesi Joelle, wo muri Zion Temple, yafashe inanga ayicurangira umukwe we Mugisha Daniel, amwereka urukundo n’umunezero wo kumubera sebukwe.
4.Indirimbo y’akanyamuneza ya Dr. Rev. Rwibasira Vincent: Se wa Mugisha Daniel, Dr. Rev. Rwibasira Vincent wo muri Bethesda Holy Church, mu byishimo byinshi yaririmbiye umukazana we amuha ikaze mu muryango, ibintu byashimishije benshi kubona imiryango y’abanyamuziki n’abakozi b’Imana ihurira mu kuramya no kwishimana.
5.Itsinda “Ibinyama” ryasusurukije abari bitabiriye: Itsinda Ibinyama, ribarizwamo Mugisha Daniel, ryasusurukije abantu biratinda, baririmba indirimbo y’umuhanzi Uwiringiyimana Théogène uzwi nka Bosebabireba, irimo amagambo avuga ngo "Umugabo Daniel baramwanze bamuha intare ziramwanga kandi zishonje".
Abatashye ubu bukwe bakiranye yombi iyi ndirimbo barayibyina karahava bati "Nibi byari bikenewe kuko uwanze kumusezeranya yahemukiye ubusa", none ubukwe bubaye ku mugaragaro Bosebabireba.
6.Indirimbo yahanzwe na Nyirasenge wa Mugisha Daniel: Madamu Nyirasamaza Florance, Nyirasenge wa Mugisha Daniel akaba n’umutoza w’indirimbo muri korari yo muri ADEPR, yahimbye indirimbo yuzuyemo ibisigo byiza bisingiza umukazana wabo. Iyi ndirimbo yakoze ku mitima ya benshi, haba igitaramo cyuje ubwuzu n’amarangamutima.
Mu bandi b’ibyamamare bitabiriye ubu bukwe bwahujwe n’ibirori, harimo abaririmbyi bo muri New Melody Choir, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Toyota uzwi muri Korari Ambassadors n’abandi baririmbyi bo muri za korari z’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Daniel na Joelle bakoze ubukwe bw’akataraboneka
Byari yiza cyane