Soul Healing Revival Church iyoborwa na Prophet Ndahimana Claude, yateguye igiterane gikomeye gisoza umwaka cyiswe "Kwambuka Mbere yo Kwambuka".
Iki giterane cyateguwe na Prophet Claude kizaba ku itariki 2 Ukuboza 2023, gifite umutwe uvuga ngo "Kwambuka mbere yo kwambuka". Uyu mutwe ushingiye kuri Bibiliya mu gitabo cya Yosuwa igice cya 3 umurongo wa 17.
Kizabera ku Gisozi kuri Dove hotel kuva saa tatu zo mu gitondo gukomeza. Inzitwazo zo kutakitabira zakuweho kuko kizanyuzwa kuri YouTube mu gihe kizaba kiri kuba (live). Ushobora no kuzagikurikirana kuri zoom. Ibi rero bivuze ko aho waba uri hose wazagikurikirana.
Amakorari abiri akomeye cyane azaririmba ni korari yitwa El Shadai n’iyitwa Soul Heal Worship Team. Si amakorari gusa kuko Prophet Claude (umuhanuzi) na we azaba ahari.
Nk’uko Prophet Claude ari na we wagiteguye yabitangarije Paradise.rw, uyu ni umusaruro witezwe muri iki giterane:
1. Umusaruro n’ububyutse, mu mitima y’abantu bazaboneka.
2. Kubona abakizwa n’abakira indwara zitandukanye.
3. Kubohoka/kuva ku ngoyi ya satani.
Prophet Claude agira ati:“Urabizi ko ibibazo byinshi biba ku isi bikubakira ku nkingi zinyeganyega, twebwe rero tukaba umwaka tugiye kwinjiramo tugiye kuwuragiza Imana mu masengesho dusengera ibyifuzo bitandukanye.”
4. Gusengera ibyifuzo bitandukanye:
– Gusengera imiryango (Couples), ababyeyi n’abana,
– Gusengera abashomeri kugira ngo babone akazi,
– Gusengera abantu bakodesha kugira ngo Imana ibahe amazu yabo,
– Gusengera abatarubaka ingo kugira ngo Imana ibubakire,
– Gusengera abatabyara kugira ngo Imana ibahe urubyaro,
– No gusengera abatewe n’inyatsi kugira ngo Imana ishyire umugisha mu biganza byabo.
Ushaka kuzagikurikirana ku rubuga rwa YouTube, waca kuri channel yitwa Prophet Claude N.TV ukaba ukoze subscribe kugira ngo uzabone amamenyesha mu gihe igiterane kizaba kiri kuba.
Kuri Zoom, Meeting id ni 661 029 5586, Passcode ni F90a7S.
Prophet Claude ni Umushumba Mukuru wa Soul Healing Revival Church yateguye iki giterane
Igiterane "Kwambuka Mbere yo Kwambuka" kizaba mu ntangiriro z’Ukuboza