× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isimbi Deborah yahishuye uko ubwamamare bwa se Rev. Rutayisire bwamuciye mu tubyiniro

Category: Ministry  »  41 minutes ago »  Our Reporter

Isimbi Deborah yahishuye uko ubwamamare bwa se Rev. Rutayisire bwamuciye mu tubyiniro

Umukobwa wa Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, Isimbi Deborah Abiella yahishuye uko kubaho mu bwamamare bw’izina rya se byamubereye umutwaro bigatuma afata umwanzuro wo kureka kujya mu tubyiniro kandi yarakundaga kubyina.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu batumirwa b’ikiganiro gihuriramo abubatse ingo zimaze igihe gito n’abamaze igihe kirekire bubatse gitegurwa n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera, mu rwego rwo gufasha ingo gukomera.

Miss Isimbi wari kumwe n’umugabo we, yavuze ko yatinze kwakira agakiza nubwo yari yaravutse mu muryango ukijijwe. Ibyo byatumye abaho abangamiwe n’uko se umubyara uri umushumba w’itorero kandi uzwi na benshi mu itangamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Abana b’abapasiteri dutuye ku kabarore, mwa bantu mwe twaragowe, ntabwo abantu biyumvisha ko turi abana nk’abandi. Batekereza ko tuvukana amababa turi abamalayika, kubaho gutyo njyewe sinabikundaga.”

Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [ubu ni UR Huye] yakomeje agaragaza ko yageze n’aho abwira se ko abangamirwa n’umurimo akora uzwi kandi usaba kwitwararika.

Ati: “Nkajya mbwira papa nti, ibi bintu birambangamira, ahantu hose nikandagiriye haba hari umuntu undi ku mutwe ambwira ngo ariko wowe nturi uwa kanaka, nkavuga nti ese Imana ijya kumuhamagara yaraduhamagaranye koko, ko navutse yarahamagawe cyera.”

Akomeza asobanura uburyo bafatwa muri sosiyete bituma babaho mu buzima bubabihiye kubera ko abantu batatuma babaho ubuzima bwabo. Ati: “Ubuzima bwanjye bwose bwarahagaze.

Ubundi umwana wa pasiteri ntakosa agomba gukora, ntasitara, ntiyitsamura, ntavuga mbega ni malayika ufite amababa. Ntagomba gutinda gushaka kandi ntagomba gushaka kare, hari igihe ntarengwa ya buri kintu kuko ni umwana wa Pasiteri.

Iyo atinze baravuga ngo ko iwabo basenga yatinze ate? Iyo yihuse baravuga bati Ehee! Uriya ajyanywe n’iki, ruraje rumunanire ntabwo twashimisha rubanda kandi bahorana indebakure badushyiraho.”

Isimbi ashimangira ko yahisemo kuba we muri ibyo bihe byose hamwe n’izo ndebakure sosiyete yabashyiragaho kandi agahitamo kuba we nta kiristu kuko yari atarakizwa nubwo hari indangagaciro nyinshi yabaga yaratojwe n’ababyeyi.

Yakundaga kujya mu tubyiniro. Ati: “Nahisemo kuba njyewe. Umunsi umwe ndasohoka kandi nakundaga kubyina cyane, uwo munsi turi abana b’abapasiteri bazwi benshi, mbona umukobwa wari umusekirite. Nkihagera aravuga ngo ariko uyu munsi habaye igiterane cy’abana b’abapasiteri.”

Akomeza avuga ko byamubabaje akamubaza ikimuteye kubivuga ngo undi amubaza niba amubeshyeye icyakora Isimbi amusubiza ko bidakwiye kujya birirwa bacira imanza abana b’abapasiteri kandi bagira ibibazo bakiruka bagana ba pasiteri ngo babasengere.

Yakomeje avuga ko yakomeje kujya kubyina ariko aza gufata umwanzuro wo kubihagarika nubwo yabikundaga. Ati: “Ntibyambujije kubyina ariko aho ntahiye nitekerejeho, ndavuga nti ntabwo nzagaruka.

Ibi bintu byo guterura izina ry’abandi nkarisiga ibindi bintu sinzabisubira. Uyu ni wo muziki wa nyuma mbyinnye. Ni uko nacitse ku kubyina kandi mbikunda hejuru y’izina ry’undi muntu.”

Isimbi Debora Rutayisire yatangaje ko yaje gufata umwanzuro wo gukizwa ubwo yiteguraga gushyingiranwa n’umukunzi we Safari Brian bari basanzwe bigana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu bukwe bwabaye tariki ya 31 Werurwe 2013.

Isimbi Deborah n’umugabo we Safari Brian baganirije abantu nk’abakiri bato bamaze imyaka irenga itanu bubatse

Isimbi Deborah n’umugabo we Safari Brian

Src: Imvaho Nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.