× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi agiye kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo y’Icyongereza ‘No Doubt’

Category: Artists  »  10 March »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi agiye kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo y'Icyongereza ‘No Doubt'

Umuhanzi w’inararibonye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, umaze kwamamara mu ndirimbo zo mu Kinyarwanda no mu Giswayile, agiye kwagura umuziki we arenga imbibi z’akarere.

Yateguje indirimbo nshya y’Icyongereza yise No Doubt, ikubiyemo ubutumwa bwimbitse bw’ukwizera kandi bugarura icyizere mu bantu.

Amwe mu magambo ayigize agira ati:
"I have lived long enough, I ain’t never seen a righteous forsaken,
I am a living testimony, This hope does not put me to shame,
We appear as though we are needy yet making many rich,
We look like we got nothing yet possessing everything."

("Maze igihe kirekire mbayeho, sinigeze mbona intungane itereranwa,
Ndi igihamya cy’umugisha w’Imana (ubuhamya bugenda), Icyizere mfite ntikinkoza isoni,
Tugereranywa n’imbabare nyamara dukiza benshi,
Dusa nk’aho nta cyo dufite, nyamara dufite byose.")

Iyi ndirimbo nshya yamaze gutera ishema abakunzi b’umuziki we ndetse n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana. Umunyamakuru Rugaju Reagan, agaragaza uko yakiriye iyi ndirimbo, yatanze ubutumwa bugira buti:
"Psalms 37:25 Glory to God He reads the Bible then blessed our souls. My lovely brother."

("Zaburi 37:25 Icyubahiro kibe icy’Imana. Asoma Bibiliya maze akaduhesha umugisha. Murumuna wanjye nkunda.")

Amagambo ishingiyeho ni aya yo muri Zaburi agira ati:
“Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.”- Zaburi 37:25

Intambwe nshya iganisha ku ruhando mpuzamahanga
Israel Mbonyi amaze igihe ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibi. Indirimbo ze nka Nina Siri, Nita Amini, Sikiliza, na Baho zamamaye cyane mu Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika, cyane cyane muri Kenya, Tanzania, no mu Burundi aho bakoresha/bumva ururimi rw’Igiswayile.

Kugira ngo ubutumwa bwe bugere kure hashoboka, Mbonyi yahisemo gukora indirimbo y’Icyongereza, ururimi rukoreshwa n’abantu benshi ku Isi. Ibi bizamufasha gukomeza kwamamara, bityo umuziki we ushinge imizi no mu bice by’Isi bikoresha uru rurimi.

Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda
Israel Mbonyi afatwa nk’umuhanzi ukomeye mu Rwanda mu ngeri zose z’umuziki. Indirimbo ze zifite amagambo y’imbitse, ubutumwa bwiza, n’amajwi atanga ihumure, bikaba byaratumye agira abafana benshi bakunda umuziki we. Kwagura indirimbo ze mu ndimi eshatu – Ikinyarwanda, Igiswayile, n’Icyongereza – ni intambwe ikomeye igaragaza ubuhanga bwe no kwaguka k’umuziki we.

Abakunzi be bari mu byishimo byinshi, bategerezanyije amatsiko indirimbo No Doubt, bizeye ko izakomeza gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro no gukomeza imitima ya benshi ku Isi hose.

Israel Mbonyi agiye kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo y’Icyongereza ‘No Doubt’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.