Abakunzi b’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bari bamaze iminsi bifuza kuzatangira impeshyi bari mu mavuta, babikiwe iseri ry’imizabibu n’umuramyi Bosco Nshuti wabateguriye igitaramo yise "Unconditional Love" kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2025.
Unconditional Love Live Concert ni igitaramo gikomeye gitegurwa n’uyu muramyi uri mu banyabigwi bafite icyubahiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Ibi bishyira iki gitaramo ku gasongero k’ibitaramo bikunzwe byandikwaho n’ibinyamakuru biyingayinga umusenyi wo ku nyanja ubwinshi.
Aganira na Paradise, Bosco nshuti yavuze ko iki gitaramo gifite umwihariko mu rugendo rwe rwa Muzika. Yavuzeko ari impano aha abakunzi be agamije kubibutsa urukundo rutagira akagero Kristo yakunze buri muntu kugeza ubwo yemeye kuba inshungu y’ibyaha.
Yagize ati: "Ni igihe cyo gushima Imana, tukanezerwa, dushima Imana ko yatanze Kristo nk’impongano y’ibyaha ndetse n’isoko y’agakiza. "
Bosco Nshuti kuri ubu ni umwe mu baramyi b’abanyarwanda bari ku rwego mpuzamahanga. Ari mu baramyi babasha kuririmba mu rurimi rw’igiswahili rumwe mu zikoreshwa cyane muri Afurika.
Indirimbo nka "Amenipitia" na "Alietupenda" ni zimwe mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwambutse imbibi z’u Rwanda bwomora imitima y’abatuye mu bihugu birimo Tanzania, Kenya ndetse na Congo.
Ni umwe mu baramyi b’abanyarwanda bamaze kwitabira ibitaramo binyuranye mu bihugu by’i Burayi.
Bosco Nshuti yaririye iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 ku mugabane w’Uburayi aho yakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye.
Nyuma yo guhesha umugisha abanyaburayi, yaje kugaruka mu Rwanda aho yatangarije Paradise.rw ko hari byinshi yungukiye ku mugabane w’i Burayi.
Mu mwaka wa 2024 uyu muramyi yaje gusubira ku mugabane w’uburayi aho yitabiriye ibitamo birimo icyabereye mu Mujyi wa Uppsla mu gihugu cya Suwede. Ni igitaramo cyabaye kuwa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.
Amakuru Paradise ifite avuga ko muri uyu mwaka wa 2025 uyu muramyi azasubira ku mugabane w’i Burayi mu rugendo rw’ivugabutumwa.
Bosco Nshuti yaherukaga gutaramana n’abakunzi be mu gitaramo cye bwite ku wa 30 Ukwakira 2022. Mu gitaramo ’Unconditional Love Live Worship Concert’ cyabereye muri Camp Kigali, Bosco Nshuti yakanguye amarangamutima ya benshi mu buryo bw’umwuka ari nawo munsi yeretse abakunzi be umukobwa bazafatanya mu buzima bwe bwose ye ari we Vanessa Tumushime baje no kurushinga mu minsi micye yakurikiyeho.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakozi b’Imana barimo Pasiteri Desire Habyarimana, Alexis Dusabe, Danny Mutabazi, James na Daniella, Prosper Nkomezi, Alarm Ministries, umuhanzi Mani Martin, umukinnyi wa Filime uzwi nka Bamenya n’abandi bantu batandukanye.
Kuba iki gitaramo gifite imitegurire yihariye ndetse kikaba kigiye kuba mu gihe uyu muramyi hari byinshi bishya yungutse mu rugendo rwe rwa Muzika no kuba agiteguje kare cyane kandi agatangirana imbaraga nyinshi mu itangazamakuru, bishobora kuzatuma iyi tariki ya 13 Nyakanga yitirirwa "Bosco Nshuti" kuko mu bigaragara kizaba ari igitaramo cy’amateka avuguruye.
Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo cy’amateka