Urukundo ruraryoha, gukunda ugukunda bikaruta ubukire, kubana n’uwo wakunze bingana no gusarura umurima wafumbiye. Kuri ubu, umuramyi Bonke Bihozagara ari mu byishimo nyuma yo gukora ubukwe n’umukobwa wo mu ndoto ze ari we Bella Mukire bamenyaniye mu gihugu cy’u Burundi.
Paradise yafatiranye aba bombi bibereye mu kwezi kwa buki maze igirana ikiganiro na Bonke. Abajijwe imvano y’urukundo akunda Bella Mukire, Bonke Bihozagara yagize ati: "Mukundira impamvu zirenze ibisobanuro mu magambo."
Umwihariko w’umugore we, awusobanura agira ati: "Umwihariko we ni byinshi sinobimara, gusa agira ubuntu bwinshi (Akunda abantu) kandi ni inyangamugayo muri byose.
Yongeyeho ati: "Kuva twabana ambera mushya buri munsi, gusa mu rwego rwo kugira ngo nzakomeze umurunga w’urukundo mukunda, nirinda gukora ikintu cyose kitomunezeza".
Aba bombi basezeranye kubana akaramata, biyemeza gufatanya muri byose nka Nyashya na Baba nyungururira. Niyo mpamvu yavuze ko umugore we yishimira ko bafatanya gutegura ifunguro rya mu gitondo.
Paradise yongeye kumubaza iti: "Ese Bonke, uwahitishamo umugore wawe kugukuramo inkweto cyangwa wowe ukazimukuramo, ni ayahe mahitamo ya 1 kuri we? Nta kuzuyaza ati: "kuzinkuramo ni cyo we yahitamo".
Hari abaramyi bakora ubukwe impano yabo ikazima, nyamara hari n’abandi bagirirwa umugisha wo kwaka nk’inyenyeri. Abajijwe icyo kubana na Bella bizafasha icyerekezo cye muri Gospel, yagize ati: " Kuba ndi umuramyi abyakira neza cyane kuko nawe ni umwe mu basanzwe bakora uwo murimo. Twiyemeje gukorana umurimo w’Imana muri byose".
Inzina Bonke Bihozagara ni izina rimaze kuba rigari mu ruhando rw’abaramyi by’umwihariko muri Diaspora. Ibi wabishingira ku muhamagaro we wo kuririmba kuva mu bwana bwe aho yakuze akundwa n’ahatari bake bitewe n’uburyo yayoboragamo indirimbo.
Bonke avuka mu muryango ukomokamo abandi baririmbyi dore ko afitanye isano ya bugufi na Diane Nyirashimwe usigaye yitwa Deborah (Izina ry’ubuhanuzi yiswe na Apostle Gitwaza), na Tresor Zebedayo Ndayishimiye wa True Promises akaba ari nawe wayitangije.
Yakuriye i Burundi ari na ho yize amashuri abanza n’ayisumbuye. Mu mwaka wa 2023 yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuri ubu akaba abarizwa muri Arizona mu mujyi wa Phoenix, akaba asengera mu Itorero rya Rock of Salvation International Church.
Uyu mugabo amaze imyaka irenga 6 mu muziki akaba ari umuhanga mu kuririmba ’Live’ bitewe n’ijwi rye ryiza. Ni umwe mu baririmbyi beza u Rwanda rufite mu mahanga akaba azwiho gukorana ishyaka umurimo w’uburirimbyi no gukorera ku ntego.
Azwi cyane mu ndirimbo :Ntahinduka,ongera ukayangane,umwungere mwiza,arahamagara n’izindi. Ni umwe mu baramyi baririmbye mu gitaramo "Thanks Giving" cyahuje abaramyi b’ibyamamare babarizwa muri Amerika.
Bonke Bihozagara na Bella Mukire bibereye mu kwa buki