Umuramyi Jado SINZAYIBAGIRWA uzwi ku izina rya Jado Sinza, yasohoye indirimbo nziza yuje inkomezabugingo ku bakunzi be. Iyi ndirimbo yiswe ’GOROGOTA’, nugirirwa ubuntu bwo kuyireba, uzashimangira ko izaba imwe mu ndirimbo nziza z’umwaka.
Ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa buha agaciro umurimo ukomeye Kristo YESU yakoreye I gorogota wo gucungura inyokomuntu,kuruhura imitima ndetse n’imbabazi. Ibitero byose ndetse n’inyikirizo y’iyi ndirimbo bikaba bikubiyemo urukundo rutarondoreka Imana ikunda abantu bayo.
Indirimbo Gorogota ni imwe mu ndirimbo zikoze mu buryo bugezweho,yaba mu myandikire,mu miririmbire,uburyo icurangitse ndetse n’itsinda ryamufashije mu kuririmba mu buryo bwa Live.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw Jado Sinza yagize ati "Nahimbye iyi ndirimbo mu kwifatanya n’abera bagenzi bange bo mu isi mu rwego rwo kwishimira insinzi y’umukiza YESU Kristo Yabereye I Gorgota.yahise asaba abakunzi b’umusaraba kuzamura ibendera rya YESU Kristo,kubera ko twacunguwe,kuko Kristo ari umukiza ndetse no kuba ariwe soko y’amahoro.
Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’abakolosayi 2:1-14 handitse hati’’Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibyaha n’ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu,yabahinduranye bazima nawe,imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga.ikarudukuzaho kurubamba kumusaraba.
Jado SINZA ni umwe mu bahanzi bakeya bafite ibihamya bazereka abazabakomokaho doreko mu mwaka wa 2017 yibitseho igikombe cya Groove award cy’umuhanzi mushya wakoze cyane.Amaze kugwiza uburambe n’ubunararibonye mu miririmbire doreko ari umwe mu bitabiriye ibitaramo bikomeye ndetse anakorana indirimbo n’abaririmbyi bakomeye barimo Neema Marie Jeanne , Mukwiza Merci ndetse na Korali abagenzi.
Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘’Nabaho Sindabona Umugabo umeze nka YESU,Ndategereje,Naragabanye,amateka,ndi Imana yawe,hwejesha amaso yacu….ni umwe mu bahanzi bateguye bakanitabira ibitaramo biremereye.
Mu mwaka wa 2019 yateguye igitaramo cyiswe’’True light love concert’’cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona aho yari yatumiyemo Couple ya James na Daniella,True promises,New Melodie ndetse na Papi Clever.
Kuva mu mwaka wa 2021,uyu muramyi yamaze kwinjira mu gukora no gukina firimi za Gikiristo aho yahereye kuri firimi yiswe’’Ndategereje Series’’Ivuga ku buzima bwe bwite,ikaba imwe muri firimi zakunzwe n’abatari bakeya nyuma yo kuyisohora.
Dore imwe mu mirongo y’indirimbo "Gorogota" Gorogota ku musaraba niho Yesu yabambwe, yabambwe azira ibyaha byange nawe arwanira kunkuraho urubanza, I Gorogota, I Gorogota yabambwe azira ububi bwanjye nawe, alleluiah,sinkiri imbohe, alleluiah yarambohoyeh (*3) alleluiah ni umucunguzi,alleluiah yaranshunguye,alleluiah niwe mukiza,alleluih Sinkiri yarankijijeeh.
Za nzandiko yishyizeho zandegaga yazibambye I Karuvali,Njye uwari umunyabyaha nacunguwe na YESU,Anyikisha urukundo rwe rwinshi n’imbabazi,njye uwari ikigomeke n’umwambuzi nacunguwe n’umwami YESU.
Jado Sinza ari mu bahanzi bakunzwe cyane
Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Nabaho"
Jado ni inshuti ya hafi ya James na Daniella
Yakoze indirimbo nziza cyane yise Gorogota
Anafite filime ya Gikristo yitwa ’Ndategereje’ yacaga kuri Tv10 n’ahandi
Reba indirimbo "Gorogota" ya Jado Sinza