Umuramyi Uwitonzi Clementine uzwi ku izina rya Tonzi ndetse na Pastor Eric bari mu batumirwa bararitswe kugira ngo bazataramane na The Heaven Family mu gitaramo kigamije gushima Imana.
Hari abantu Imana yahaye ubutunzi ariko babifata nk’ibisanzwe mu gihe hari abahawe ubuzima buzira umuze nyamara bagira ngo ni inyishyu bahawe n’Imana bityo bibatera gutera umugongo inkongoro y’amashimwe. Ibi si ko bimeze kuri The Heaven Family yateguye igitaramo cyakusanyirijwemo amashimwe aremereye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Miss Nishimwe Albertine umuyobozi w’iri tsinda yavuze ko iki gitaramo cy’uyu mwaka gifite umwihariko. Ati: "Kuri iyi nshuro twateguriye abakunzi bacu igitaramo kiri special kuko ni igitaramo kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka cumi n’itanu (15 years) tumaze dutanga icyacumi cy’imbavu aho muri iki gihe cyose twaharaniye gutamba imibiri yacu ho ibitambo bishimwa n’Imana."
Intego y’iki gitaramo:
Nishimwe Albertine ati: "Intego y’iki gitaramo ni ugushima Imana yaturinze kandi ikomeje no kuturinda no gusakaza ubutumwa bwiza bwa Kristo ngo benshi bakizwe, bave mu nyanja y’umwijima bakire Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.
Miss Nishimwe Albertine uyobora The Heaven Family ati: "Muze twifatanye twabateguriye ibyo kurya biryoshye mu buryo bw’Umwuka.
Muri iki gitaramo, The Heaven family izafatanya n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Eric Ndayizeye wa Zion Temple nk’umwigisha w’Ijambo ry’Imana, Tonzi bita "Igifaru", Springs of life worship team yo muri Assemble of God Kimihurura, Anointed worshipers, Bethlehem Choir, Promise choir na The Heaven family senior na junior.
The Heaven family junior nayo izataramana na bakuru bayo.
The Heaven Famly ni group iramya ikanahimbaza Imana mu buryo buzwi nka Drama Team yatangiye uwo murimo itariki 26/12/2010 itangirira uwo murimo mu Itorero rya Bethlehem Miracle Church ndetse n’ubu akaba ari ho igikorera umurimo w’Imana. Imaze gukora ibitaramo 7 byiza bihembura imitima y’ababyitabiriye.
Tonzi bita igifaru na Pastor Eric ni bamwe mu bazataramana n’iri tsinda.
Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abantu batandukanye harimo: abapasiteri, abanyamakuru ndetse n’abahanzi batandukanye iri tsinda ryagiye risubiriramo indirimbo zabo mu buryo bugezweho bigashimisha abo bahanzi.
Iritsinda ryatangiye ari abantu batandatu (6) ariko ubu ryaragutse rifite abanyamuryango barenga mirongo inani (80) bafatanya mu bikorwa byabo bya buri munsi, bityo barashima Imana yabaguye mu buryo bw’umwuka n’umubiri ibyo byose ni ubuntu bw’Imana.
The Heaven Family izwiho guhagurutsa abafana.
The Heaven family iyo babyina baba bagendera mu bicu nk’abafite amababa.
Amabara y’umweru ababera kubi.
Umuyobozi wa The Heaven Family, Nishimwe Albertine yashoje ikiganiro yagiranye na Paradise ashimira Igihugu, Itorero, itangazamakuru n’abantu bose bababaye hafi muri iyi myaka 15 bamaze mumurimo, Ati: "Ni iby’agaciro kubagira Imana ibahe umugisha turabakunda kandi ni umugisha kuzabana namwe muri iki giterane. "