× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jado Sinza yatanze Ubunane anateguza igitaramo "Redemption Live Concert" kizaba mu 2024

Category: Artists  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Jado Sinza yatanze Ubunane anateguza igitaramo "Redemption Live Concert" kizaba mu 2024

Umuhanzi Jean de Dieu Sinzabyibagirwa azwi ku izina rya Jado Sinza, akaba n’umuririmbyi muri korali Siloam yo kuri ADEPR Kumukenke ndetse akaba ari mu bamaze gushyira itafari kurindi mu muziki Nyarwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Uyu muramyi kandi ari mu bahanzi bahagaze neza. Ni muri urwo rwego yashyize hanze indirimbo yise "Yesu warakoze". Ni indirimbo ifite amagambo meza ivuga ku mucunguzi Yesu Kristo ndetse ikaba iri kuri Alubumu ye yise "lnkuru y’agakiza".

Mu kiganiro Jado Sinza yagiranye na Paradise agira ati: "Iyi ndirimbo yaje mu gihe turi kwibuka ivuka ry’umwami wacu Yesu Kristo, turashima Umwami ku bwo kuza kwe niho twakiriye intimba yaje aje kubohora abantu mu bubata". Ati: "Warakoze Mwami ko utemeye ko tuguma muri ubwo bubata bwa Satani".

Arakomeza ati: "Turamushimira ko yaje akadupfira akaza akazira ububi bwacu akababarizwa ububi bwanjye n’ubwa buri umwe wese. Mbese iyi ndirimbo ni bwo butumwa bukuniyemo nashakaga gusangiza abantu kandi duha agaciro uruhare yagize mu buzima bw’abakiristo ".

Yasoje agira ati: "Ndifuriza Abanyarwanda bose Noheli nziza n’umwaka mushya Muhire.

Jado Sinza kandi yahishuye ko afite igitaramo mu mwaka wa 2024, ku wa 17 Werurwe yise "Redemption Live Concert". Andi makuru anyuranye kuri ik gitaramo ntabwo arayatangaza.

Uyu muhanzi akomeje gukora cyane aho uyu mwaka urangiye yakoze ibihangano bine kandi arizeza abakunzi be ko azakora uko ashobojwe n’lmana agakomeza kubaha ibyo lmana imunyuzamo.

Tubibutse kandi ko atabinyuza mu ndirimbo gusa kuko yifuje no gutambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kiristo binyuze muri filime. Afite filime yise ’Ndategereje’ yakomoye ku ndirimbo ye ’Ndategereje’ yakunzwe n’abantu benshi ikanakora by’umwihariko ku buzima bw’uyu muhanzi.

Jado Sinza yatanze umwaka mushya binyuze mu ndirimbo nshya

Jado Sinza yateguje igitaramo gikomeye azakora mu 2024

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA JADO SINZA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ndabyishimiye cyane pe tel 0784807211

Cyanditswe na: IRADUKUNDA DENYSE  »   Kuwa 31/12/2023 17:13