Impundu zatashye mu muryango wa Joshua Gatera n’umugore we Yvette Kabatesi nyuma y’uko bibarutse imfura yabo.
Inshuti y’umuryango wa Joshua na Yvette, yahamirije Paradise.rw ko uyu muryango wamaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu. Ni inkuru yishimiwe cyane n’inshuti zabo n’abo bakorana umurimo w’Imana yaba abahanzi, abavugabutumwa, abapasiteri n’abandi.
Joshua na Yvette basezeranye imbere y’Imana tariki 09 Nyakanga 2022 i Rwamagana kuri Muhazi Flowers Beach. Basezeranyijwe na Pastor John Gatera, Se wa Joshua Gatera. Ubukwe bwabo bwaririmbyemo na Simon Kabera, bwari bubereye ijisho na cyane ko bwabereye ku mazi.
Bari mu mashimwe
Byari ibirori mu bikomeye mu bukwe bwabo
Ubukwe bwabereye ku mazi
Abitabiriye ubukwe bose bari bambaye umweru
Joshua hamwe n’umutambukanyi we nk’uko Abarundi bavuga