× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Joshua Gatera umuhungu wa Pastor John Gatera yibarutse imfura ye n’umugore we Yvette Kabatesi

Category: Love  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Joshua Gatera umuhungu wa Pastor John Gatera yibarutse imfura ye n'umugore we Yvette Kabatesi

Impundu zatashye mu muryango wa Joshua Gatera n’umugore we Yvette Kabatesi nyuma y’uko bibarutse imfura yabo.

Inshuti y’umuryango wa Joshua na Yvette, yahamirije Paradise.rw ko uyu muryango wamaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu. Ni inkuru yishimiwe cyane n’inshuti zabo n’abo bakorana umurimo w’Imana yaba abahanzi, abavugabutumwa, abapasiteri n’abandi.

Joshua na Yvette basezeranye imbere y’Imana tariki 09 Nyakanga 2022 i Rwamagana kuri Muhazi Flowers Beach. Basezeranyijwe na Pastor John Gatera, Se wa Joshua Gatera. Ubukwe bwabo bwaririmbyemo na Simon Kabera, bwari bubereye ijisho na cyane ko bwabereye ku mazi.

Bari mu mashimwe

Byari ibirori mu bikomeye mu bukwe bwabo

Ubukwe bwabereye ku mazi

Abitabiriye ubukwe bose bari bambaye umweru

Joshua hamwe n’umutambukanyi we nk’uko Abarundi bavuga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.