Akenshi tuzi amatsinda ahura agahuza agakora umurimo w’uburirimbyi bimwe byitwa Minisiteri, abandi bagahuza imbaraga bagasura abarwayi kwamuganga cyangwa abana b’impfumbyi ariko aba bo baje baje. Aroni na Huri Ministry itsinda rishya ryiyemeje gukoropa insengero z’Imana itarobanura ku butoni.
Iri tsinda ritangaje rikora umurimo wo gukoropa insengero ryatangijwe n’umugabo witwa Ishimwe Samuel, ubarizwa muri Zion Temple ishami rya Gatenga, agize iyerekwa mu gufasha abashumba.
Mu mpera z’ukwa 6 umwaka ushize, ni bwo yatangije uyu murimo hamwe n’abandi bake basengana ubwo isi yari mu bihe bigoye bya Covid-19 aho insengero nyinshyi zari zifunze nta guterana kugari guhari.
Batangiye ari abantu bake bagenderera amatorero bari basanzwe bagenderera afunguye icyo gihe, hanyuma batangira bakora uko imbaraga zabo zingana, ariko abantu bo kuri ayo matorero biganjemo urubyiruko bagiye babikunda bagasaba gufatikanya nabo, itsinda rigenda ryaguka mu mibare.
Pacifique Iraguha umwe mu bagize iri tsinda ubwo yaganiraga na Paradise.rw yagize ati "Biratangaje dukora imirimo myinshi aho tubarizwa, kuko nkanjye mbarizwa mu itorero Inkurunziza Ishami rya Gihogwe, ariko numvishe vuba uyu muhamagaro ubwo iri tsinda ryadusuraga tugakorana umurimo hamwe wo gukoropa urusengero;
Ntangazwa no kubona bizaniye ibikoresho by’amasuku bitandukanye hanyuma basana n’ibirahuri bimwe byari byaramenetse bikozwe n’umwe mu bagize itsinda ntashatse kuvuga. Kuva ubwo nahise niyemeza gufatikanya nabo umurimo kugeza ubu biragenda neza hamwe n’imbaraga zacu kandi abantu baradukomeza bati ’courage mukomeze uyu murimo ni mwiza urakenewe muziye igihe’.
Pacifique, yakomeje atubwira ku gikorwa nyamukuru bagiye gukorera i Kampala muri Uganda ahitwa Ntinda aho bazakoropa urusengero rwaho. Bazafatanya n’urubyiruko rw’iryo torero ryitwa Agape Baptist church. Bazaba kandi bizihiza isabukuru y’Imyaka ibiri yabo batangiye umurimo w’ubukoropyi.
Urugendo bafite ruteye gutya: Kuwa 29 Kamena bazahaguruka i Kigali berekeza i Kampala bakazageza kuwa 3 Nyakanga aho bazaba basoza ibikorwa byayo byose birimo n’igikorwa cyo kwizihiriza iyo sabukuru yabo i Kampala hanyuma bakagaruka i Kigali.
Pacifique yakomeje amara impungege Paradise.rw ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange ko itsinda rifunguye amarembo ku waba ashaka gufatikanya nabo ndetse cyane cyane muri uru rugendo cyangwa kubatera inkunga.
Yavze ko uwakenera kubashyigikira yareba numero ziri kuri Affishe akagabana nabo umugisha. Ati: "Umuntu wese aremerewe kutugana tugafatanya uyu murimo, apfa kuba afite aho abarizwa ubundi tugakomeza amaboko y’abashumba bacu aho tubarizwa".
Aroni na Huri Ministry bagiye gukorera umurimo w’Imana wo gukoropa insengero z’i Kampala
Affiche igaragaza igikorwa Aroni na Huri bagiye gukorera muri Uganda
HURA NA ARONI NA HURI MINISTRY BIYEMEJE GUKOROPA INSENGERO