Pastor Theogege wabarizwaga mu Itorero rya Kamuhoza Paruwase ya Muhima mu Rurembo rwa Kigali, yitabye Imana azize impanuka ikomeye yabereye muri Uganda.
Pastor Theogene Niyonshuti yishwe n’impanuka y’imodoka yabereye muri Uganda, aho imodoka yari arimo yagonzwe na kwasiteri yajyaga i Nairobi, mu gihe Theogene n’abandi bantu batatu bari kumwe nawe, bazaga mu Rwanda bavuye i Kampala muri gahunda zerekeranye n’ivugabutumwa.
Hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari aya Pastor Theogene asaba ubutabazi nyuma yo gukora impanuka. Ayo mashusho yumvikanamo uvuga ati "Kandi ni uku umuntu apfa nyine iyo atinze kubona ubutabazi".
Benshi mu babonye ayo mashusho bakanayasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko ari Pastor Theogene wari urimo gusaba ubutabazi, bityo ko iyo abona ubutabazi bw’ibanze, yari kurokoka, kuko yabashaka kuvuga no kumva.
Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Ingabire Egidie Bibio, yavuze kuri aya mashusho mu butumwa yashyize kuri Twitter, ati "Nta mbaraga mfite zo kubasangiza amashusho yafashwe #PastorTheogene yivugira ati: "Kandi ni uku umuntu apfa nyine iyo atinze kubona ubutabazi!".
Uwafashe video yamwizezaga ko imodoka y’ubutabazi bagiye kuyizana kugira ngo ibegureho coaster yari ibari hejuru, ariko wumvaga ari nko kumurema agatima!. Hari ubwo urupfu ruza ururebesha amaso, ukarwakira kuko nta yandi mahitamo".
Mu batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa, hari uwavuze ati "Wiriwe Egidie. Ndibaza ko ariya mashusho ari ay’iyindi mpanuka yabayeho mbere. Muri iriya video imodoka ni icyatsi (green), naho imodoka Pastor Théo (RIP) yakoreyemo impanuka ni umutuku".
Undi ati "Iyo ni iya kera kuko si ubwa mbere yari akoze impanuka yarokotse izigera muri ebyiri iyi yari iya gatatu, bari mu modoka itukura kandi witegereje iyo uvuga bari mu modoka y’icyatsi ukuntu, Fly High #PastorTheogene Imana yamukunze kuturusha!!!".
Muhoza Frederick ati "Ntabwo uriya muntu ari Pasteur Theogen rwose ariya mashusho nubwo mwakwitegereza neza uriya afite umusatsi n’igikara n’ijwi ubwaryo ntabwo ari irya Pasteur, gusa adusigiye irungu, intimba ariko ihishimishije ni uko ubwe yivugiye ko azigira mu ijuru kandi Imana yamwakiriye".
Sibomana Jean wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa ADEPR, yagize ati "Pasteur Théogène Niyonshuti yabereye umugisha buri wese mu buhamya bwe no mu ivugabutumwa rigera kuri buri wese rigamije guhindura imibereho ye muri byose. Twihanganishije umuryango we, Itorero ADEPR n’andi matorero yabwirijemo ubutumwabwiza. Nyagasani amwakire mu be".
Mu bigaragara habaye kwibeshya ku basangije abantu amashusho bivugwa ari aya Pastor Theogene mu mpanuka yamuhitaniye i Kampala. N’abavuga ko ayo magambo yavuzwe n’umuntu bari bari kumwe ajya muri koma, nabyo si byo kuko imodoka yakoze impanuka yari ifite ibara ry’ubutuku nk’uko byemezwa n’umuntu wigereye aho iyi mpanuka yabereye.
Mu kiganiro Paradise.rw yagiranye n’umuntu wageze aho iyi mpanuka yabereye, ndetse kaba asanzwe ari umunyamakuru kruri Radio Ishingiro, Dominique Habumugisha, yakuye urujijo kuri aya mashusho. Ati "Iriya video ni igihuha kibi cyane kuko Theo bamukuye mu modoka yashizemo umwuka, ikindi imodoka barimo ni Carina isanzwe ya Theo y’umutuku".
Mu butumwa yasangije ababarizwa muri All Gospel Today yagize ati "Ukuri ni: imodoka yari irimo abantu bane ari bo Theo, Donath n’abandi bafiances 2 babaga muri USA ariko bari baraje i Kampala. Theo na Donath bagiye kubazanayo ngo bamusure mu rugo.
Impanuka yahitanye immediately Theo n’abo babiri. Donath yavuyemo ari muzima ariko ari muri coma. Twagezeyo turi na ambulance ivuye mu Rwanda ihita imuzana muri King Faisal, bahavuye bajya i Kanombe, ubu ni ho ari. Ibindi byose urumva bitari ibi ni ibihuha".
ADEPR yanditse kuri Twitter iti "Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwihanganishije umuryango wa Pastor Theogene Niyonshuti, Abanyetorero ADEPR bose, inshuti n’abavandimwe be ku bw’urupfu rwa Pastor Theogene rwabaye mu ijoro ryo ku wa 22/06/2023 azize impanuka yabereye mu gihugu cya Uganda nkuko umuryango we ubitangaza".
Pastor Niyonshuti Théogène yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima. Ivugabutumwa rya nyuma ryagutse yarigaragayemo ku wa 17 Kamena 2023, ni igiterane yatumiwemo cyiswe “In his Dwelling”, bisobanuye “Mu buturo bwe’’, cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Zion Temple Ntarama.
Yashakanye na Uwanyana Assia babyaranye abana bane ndetse bari bafite abandi benshi bareraga biganjemo abo yakuye mu buzima bwo ku muhanda.
Pastor Niyonshuti, yari umugabo wahindutse ahindura n’abandi. Mu buhamya bwe, yivugiraga ko ari umwe mu bakozi b’Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no kuvuga ubuzima bw’ibyo banyuzemo.
Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro. Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.
Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.
Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk’abana be.
Mu nyigisho ye ya nyuma Paradise Tv yabashije gufata, ubwo yari muri Run 4 Jesus yateguwe na Zion Temple Ntarama, Pastor Theogene yavuze ko arera abandi bana benshi yakuye ku muhanda. Amakuru avuga ko abo bana bagera kuri 22.
Umuryango mugari wa Paradise.rw umwifurije iruhuko ridashira. Twihanganishije kandi umuryango we n’abo asize, umuryango mugari wa Gospel Nyarwanda Imana ibakomeze.
BUMWE MU BUTUMWA IBYAMAMARE BYAVUZE KU RUPFU RWA PASTOR THEOGENE
INYIGISHO YA NYUMA YA PASTOR THEOGENE MBERE Y’UKO YITABA IMANA